Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amoko, Odinga, Ruto… Uko Impuguke Ibona Amatora Agiye Kuba Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amoko, Odinga, Ruto… Uko Impuguke Ibona Amatora Agiye Kuba Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2022 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hasigaye igihe gito ngo abaturage ba Kenya batore uzabayobora. Abakandida babiri bakomeye biyamamariza uyu mwanya ni Raila Odinga na William Ruto wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya.

Kubera ko Kenya ari igihugu gikomeye muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse kikaba kirusha ubukungu byinshi mu bihugu by’Afurika, ni ngombwa ko ibihabera cyane cyane amatora y’uzayobora iki gihugu bikurikiranirwa hafi.

Ubukire bwa Kenya ariko bukunze gukomwa mu nkokora n’amakimbirane ya Politiki akenshi azanwamo n’ibibazo by’amoko. Akomeye muri kiriya gihugu ni Kikuyu na Luo.

Willian Ruto(ibumoso) na Raila Odinga(iburyo)

Umwarimu wa Politiki muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Dr. Ismael Buchanan avuga ko iyo Kenya igize amahoro bigirira akamaro n’ahandi muri Afurika cyane cyane mu baturanyi bayo no  mu bihugu ihahirana nabyo harimo n’u Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Ubundi amatora muri Kenya mu ruhando rwa EAC aba avuze ko kiriya gihugu kigendera ku mahame ya Demukarasi iyo abagituye batoye abayobozi bihitiyeno kandi bafite ubushake bwo kuzamura imibereho yabo.  Ibi kandi bifasha n’ibindi bihugu by’abaturanyi kuko Kenya si akarwa.”

Abajijwe niba mu bushishozi bwe, abona William Ruto( yari Visi Perezida), ashobora gutsinda amatora, yasubije ko byashoboka ariko ngo byaterwa  n’uko ‘akinnye ikarita ye  neza.’

Muri matora yo muri uyu mwana William Ruto azahangana na Raila Odinga.

Ni nyuma y’uko amashyaka y’aba bagabo bahoze bahanganye muri Politiki yiyunze.

Ayo ni Jubilee Party rya Kenyatta na Orange Democratic Party rya Raila Odinga.

- Advertisement -

Aya mashyaka yariyunze akora icyo bise ‘Azimio la Umoja’.

Mu Kinyarwanda bivuze ‘Ubushake mu Kwiyunga.’

Dr Buchanan  avuga ko n’ubwo bitoroshye, ariko ngo birashoboka ko William Ruto yatsinda amatora.

Kuri we, muri Politiki byose birashoboka.

Ati: “William Ruto niwe ugomba kureba uko yumvisha abanya Kenya  ko ashoboye, ko bamutoye nta cyo bahomba.”

Dr Ismael Buchanan

Yemeza ko kuba Ruto yarageze ku mwanya wa Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya ubwabyo ari ikimenyetso  cy’uko n’ibindi bishoboka.

Icyakora Buchanan avuga ko ikibazo cy’ubwoko muri Kenya kigihari n’ubwo kidafite ubukana nk’ubwo cyahoranye mu minsi yabanjirije amatora yahise.

Gusa yemeza ko muri iki gihe Abanya Kenya bahinduye imyumvire k’uburyo batasubira mu bibazo by’amoko byabakururiye ibibazo mu bihe by’amatora yatambutse.

Icyakora Dr Buchanan avuga ko abantu bagombye nanone gutegereza umunsi nyirizina w’amatora ndetse n’ibizakurikira itangazwa ry’ibyayavuyemo.

Taarifa yamubajije ingaruka abona ibibera muri Kenya byagira ku Rwanda, avuga ko ubusanzwe u Rwanda na Kenya ari ibihugu bihahirana, Kenya igacuruza byinshi ku Rwanda, u Rwanda narwo rukaba isoko rya Kenya ku byerekeye serivisi.

Ati: “Ariko kandi Kenya nayo ikeneye u Rwanda kuko u Rwanda hari byinshi ruhaha cyangwa rugura muri Kenya. Ikindi ni uko  kuba u Rwanda rudakora ku nyanjya bifasha Kenya kubona isoko nk’u Rwanda kuko n’igihugu gicuruza serivisi .”

Mu mwaka wa 2018, Kenyatta na Odinga bagize batya bahuza ibiganza, barasuhuzanya biba igitangaza mu gihugu!

Ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanya Kenya nyuma y’amakimbirane yabaye muri Kenya mu mwaka wa 2017 nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu ataravuzweho rumwe ndetse akagwamo ‘abantu benshi.’

Raila Odiga w’imyaka  77 ni umunya Politiki byahamye.

Mu mwaka wa 2008 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kugeza mu mwaka wa 2013.

Guhera mu mwaka wa 1997 yagerageje kuyobora Kenya ariko biranga.

Yatsinzwe mu mwaka wa 1997, uwa 2007, uwa 2013 n’uwa 2017.

TAGGED:AmatorafeaturedKenyaKenyattaOdinga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore Ucyekwaho Kwica Umwana Akeza: ‘Si Njye Wabikoze, Yaguye Kwa Muganga’
Next Article Nyuma Y’Igihe Kinini Muyango Agiye Gutaramira Abakunda Gakondo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?