Kamayirese Jean d’Amour atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Avuga ko, nk’Umunyarwanda ushyira mu gaciro, asanga ibiherutse gutangazwa n’uwahoze ari icyamamare witwa Bad Rama k’ubuyobozi bw’u Rwanda bidakwiye.
Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi w’abakora mu ruhererekane rw’abikomoka ku mpu mu Rwanda (RLA), yagaragaje ko imvugo nk’iya Bad Rama ibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Asanga kandi birimo n’ubuhezanguni no kubahuka abayobozi bakuru b’igihugu.
Ati: ” BAD RAMA umenye ko Umukuru w’Igihugu n’umuryango FPR bidakinishwa! Ibyo wavuze wigaye kuko ndakuzi cyane twarabanye. Ibyo urimo kwiratana byose ubikesha imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa wacu twese Abanyarwanda dukunda”.
Yamusabye gutekereza neza, akaba yakwisubiraho, agasaba imbabazi Abanyarwanda.
Ati:”[…]Ugarure ubwenge wicuze usabe imbabazi Abanyarwanda kuko wakoze amahano.”
Siwe wenyine wamaganye ibyo uyu mugabo wahoranye ikigo cyatunganyaga umuziki kitwaga The Mane kuko na Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima yarabikoze.
Utumatwishima aherutse kwindika kuri X ko ibyo uwo Bad rama yavuze bidakwiye ndetse ko atari akwiye kubikoresha nk’iturufu yo kuba mu Burengerazuba bw’isi, ubwo ni muri Amerika cyangwa mu Burayi.
#Rubyiruko,
Mugire umunsi mwiza.Iriya Live (Tiktok) nanjye nayibonye.
Ibinyoma no kubahuka Abayobozi bacu sibyo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West.
👊 Iyo ubikoze abaturage turakwamagana na Leta ikazakuduhera isomo.
✍🏿Twikomereze imihigo.
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) February 23, 2026
Minisitiri yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa imvugo zibasira abayobozi, ahubwo rugakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
U Rwanda rufite politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ihamagarira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwirinda amacakubiri.
Icyakora imbuga nkoranyambaga zikunze kuba urubuga abapfobya Jenoside cyangwa abibasira ubuyobozi bw’u Rwanda bakoresha.
Bad Rama (amazina ye nyakuri ni Ramadhan Niyibikora) yabaye umwe mu banyamuziki n’abatunganya umuziki bagize uruhare mu muziki w’u Rwanda guhera mu myaka ya 2010 ariko aza umenyekana cyane mu kigo yashinze yise The Mane

Ijambo The Mane ni Icyongereza kivuga Umugara w’inyamaswa zaba intare, ifarasi n’izindi nyamaswa z’ingabo, akaba yarashinze iki kigo mu mwaka wa 2014.
Bamwe mu bahanzi yakoranye nabo bazwi ni Queen Cha, Safi Madiba (nyuma yo kuva muri Urban Boys), Social Mula, Christopher (yakoranye nayo mu bikorwa bimwe) na Jay Polly.
Mu myaka ya 2019 na 2020 Bad Rama yagiranye ibibazo na bamwe mu bahanzi bakoranaga kubera kutubahiriza amwe mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.
Byaje kumuviramo gufungwa gusa aza gufungurwa nyuma y’aho.

