Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: APR FC Yahinyuje Rayon Sports Iyitsinda 2:0
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

APR FC Yahinyuje Rayon Sports Iyitsinda 2:0

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2024 6:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, Nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2:0 na APR FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Abafana bari bitezwe kureba niba Rayon Sports ihagarika APR FC yari itaratsindwa muri shampiyona uyu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Mu mikino itanu yaherukaga guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo imikino itatu, APR FC itsinda umwe banganya umwe.

Kuri iyi nshuro wahuje abatoza babiri b’Abafaransa, Julien Mette wa Rayon Sports na Thierry Froger wa APR FC.

Watangiye gukomerera ku munota wa kabiri w’umukino, aho APR FC yazamutse neza maze Ishimwe Christian ahinduye imbere y’izamu, umupira umubana muremure.

APR FC wabonaga iri mu mukino neza, ku munota wa kane yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyigena Clement n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Ruboneka Bosco ku ikosa ryari rikorewe Omborenga Fitina.

Muri iyi minota wabonaga ko APR FC irimo kurusha Rayon Sports yarimo itakaza imipira bya hato na hato.

Charles Baale ku munota wa 10 yagerageje ishoti ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila arawufata.

Ku makosa ya Kalisa Rashid, Mbaoma yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atanga neza umupira ariko Kanamugire Roger arahagoboka awukuramo.

Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye Coup franc yatewe na Kalisa Rashid ariko umupira uruhukira mu ntoki za Pavelh Ndzila.

Omborenga Fitina ku munota wa 39 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Khadime Ndiaye ariko Bacca ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Iminota itanu y’igice cya kabiri, umupira wakinirwaga cyane mu rubuga rwa APR FC.

Muhire Kevin ku munota wa 52 yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko mu kibuga hagati ariko Pavelh Ndzila arawufata.

Fitina Omborenga ku munota wa 55 yahinduye umupira ashaka Mbaoma ariko ugana mu ntoki z’umunyezamu, Khadime Ndiaye.

Ku munota wa 63, amakipe yombi yakoze impinduka za mbere, ku ruhande rwa APR FC, Sharaf Eldin Shiboub na Niyomugabo Claude baha umwanya Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan.

Rayon Sports na yo Bugingo Hakim yavuyemo aha umwanya Ganijuru Elie.

Ku munota wa 66 ku makosa y’ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports, Mbaoma yabonye umupira ariko ateye unyura gato hanze y’izamu.

Pavelh Ndzila yarokoye APR FC ku munota wa 70, akuramo ishoti rikomeye rya Charles Baale yatereye mu rubuga rw’amahina.

APR FC yashakaga igitego cya kabiri iza kukibona ku munota wa 79 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yari ahawe na Bacca.

Nyuma y’iki gitego abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade kuko babonaga kwishyura bitari bworohe.

Ku munota wa 82, Rayon Sports yakoze impinduka ebyiri, Serumogo Ali na Tuyisenge Arsene bavamo hinjiramo Mucyo Junior Didier na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 86, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma Charles Baale avamo hinjiramo Gomis.

Icyakora ntacyo yahinduye kuko umukino warangiye ari 2-0.

Nyuma y’uyu mukino APR FC iyoboye urutonde n’amanota 58, irusha

Rayon Sports ya kabiri 13 kuko ifite 45.

TAGGED:APRfeaturedRayonUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FPR Yemeje Paul Kagame Ko Azayihagararira Mu Matora Y’Umukuru W’Igihugu
Next Article Abanyarwanda Batumiza Ibintu Mu Bushinwa Bijejwe Ko Bitazongera Gutinda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?