Umukino ubanza w’irushanwa nyafurika uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo waraye uhuje APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri yarangiye anganyije 1-1. Abafana ba APR FC bavuze ko ibyo bidahagije, yagombye kuba yayitsinze byinshi…
Umutoza wa APR FC yabanjemo Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Mu ntangiriro z’umukino, amakipe yombi yakoze uko ashoboye abanza gukinira mu kibuga cyayo yanga guhubuka ngo iyo bahanganye itabona urwaho igatsinda mu minota ya mbere.
Yombi yaje kongera umuvuduko akina ashaka uburyo hagira ibanza indi igitego hakiri kare ariko biranga.
Kubanza igitego byari butume buri kipe yugarira, umupira ugahinduka umukino ufunze.
Ku ruhande rwa APR FC yakiniraga mu kibuga cy’iwabo kandi imbere y’abafana benshi, yari itsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 17 ubwo Karim Hafez yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu Pavelh Ndzila aho kuwufata ngo awugumane biranga ariko aza kongera arawucakira kuko habuze umukinnyi wa Pyramids FC uwushyira mu izamu.
Jean Bosco Ruboneka, umwe mu bakinnyi beza ba APR FC, yaje gutera ishoti rikomeye atererera mu rubuga rw’amahina rwa Pyramids FC ariko umunyezamu Ahmed Naser arawufata.
Hari ku munota wa 22 w’igice cya mbere cy’uyu mukino.
Iminota yakurikiyeho yabaye iya APR FC kuko yakomeje kotse igitutu Pyramids FC.
Iki gice cyarangiye nta kipe itsinze indi.
Ubwo icya kabiri cyatangiraga, APR FC yagize amahirwe umukinnyi wa Pyramids FC aritsinda.
Hari ku munota wa 50, uwabikoze akaba ari Mohamed Chibi ku mupira wari utewe mu izamu na Mamadou Lamine Bah undi aritsinda kubera guterwa igihunga na Mugisha Gilbert.
Mu rwego rwo kurinda icyo gitego ngo kitishyurwa, ku munota wa 64, APR FC yakoze impinduka za mbere, Taddeo Lwanga asimburwa na Aliou Souane.
Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota hafi 10, ni ukuvuga kuwa 75, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Richmond Lamptey.
Uko iminota yazamukaga niko Pyramids FC yashakaga uko yakwishyura APR FC kandi yaje kubigeraho ubwo ku munota wa 83.
Pyramids FC yaje kwishyurwa iki gitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele, ku mupira wari uvuye muri koruneri undi agitsindisha umutwe.
Ku munota wa nyuma mu minota isanzwe igenewe umukino, ni ukuvuga uwa 90, APR FC yahinduranyije abakinnyi yinjiza Tuyisenge Arsène na Niyibizi Ramadhan basimbura Mugisha Gilbert na Seidu ariko umukino warangiye ntacyo bitanze.
Umukino warangiye ari igitego 1-1 ariko hari undi mukino wo kwishyura uzaba talili 21, Nzeri, 2024 ukazabera mu Misiri.
Izasezerera indi muri izi zombi nyuma y’uwo mukino izabona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.