Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ariel Wayz Yasinyiye Gukorana N’Ikigo Gikorana Na Taylor Swift
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Ariel Wayz Yasinyiye Gukorana N’Ikigo Gikorana Na Taylor Swift

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2025 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ariel Wayz
SHARE

Ariel Wayz yabaye Umunyarwanda[kazi] wa mbere usinyishijwe na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ishami ry’iki kigo muri Afurika niryo ryamusinyishije kugira ngo bakorane mu ntera asigaje kugenda mu rugendo rwe rwa muzika.

Uyu mukobwa wahoze mu itsinda rya Symphony akaza guhitamo kwikorana wenyine ari mu bazamutse vuba cyane mu ruhando rw’umuziki nyarwanda kuko yawutangiye kinyamwuga mu mwaka wa 2020.

Imikoranire ye na Universal Music Group izatuma amenyekana henshi ku isi muri rusange no muri Afurika by’umwikariko, bikazakorwa binyuze mu kumufasha kwamamaza ibihangano bye no kubicuruza.

Ishami ry’iki kigo muri Afurika riba i Nairobi muri Kenya.

Abariyobora batangaje bati:  “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group”.

Ku rwego rw’isi, iki kigo gikorera muri California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko kikagira amashami no ku yindi migabane.

Abahanzi bakomeye ku isi gisanzwe gikorana nabo ni Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi.

TAGGED:AmerikaArielUmuhanziWayz
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Polisi Yarashe Umujura Ufite Ibyangombwa By’Uwahoze Ari Umunyamakuru
Next Article Uko Ushobora Kubana N’Inzoka Mu Mahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yishimira Ko Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zihagaze Bwuma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?