Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ariel Wayz Yasinyiye Gukorana N’Ikigo Gikorana Na Taylor Swift
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Ariel Wayz Yasinyiye Gukorana N’Ikigo Gikorana Na Taylor Swift

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2025 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ariel Wayz
SHARE

Ariel Wayz yabaye Umunyarwanda[kazi] wa mbere usinyishijwe na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ishami ry’iki kigo muri Afurika niryo ryamusinyishije kugira ngo bakorane mu ntera asigaje kugenda mu rugendo rwe rwa muzika.

Uyu mukobwa wahoze mu itsinda rya Symphony akaza guhitamo kwikorana wenyine ari mu bazamutse vuba cyane mu ruhando rw’umuziki nyarwanda kuko yawutangiye kinyamwuga mu mwaka wa 2020.

Imikoranire ye na Universal Music Group izatuma amenyekana henshi ku isi muri rusange no muri Afurika by’umwikariko, bikazakorwa binyuze mu kumufasha kwamamaza ibihangano bye no kubicuruza.

Ishami ry’iki kigo muri Afurika riba i Nairobi muri Kenya.

Abariyobora batangaje bati:  “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group”.

Ku rwego rw’isi, iki kigo gikorera muri California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko kikagira amashami no ku yindi migabane.

Abahanzi bakomeye ku isi gisanzwe gikorana nabo ni Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi.

TAGGED:AmerikaArielUmuhanziWayz
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Polisi Yarashe Umujura Ufite Ibyangombwa By’Uwahoze Ari Umunyamakuru
Next Article Uko Ushobora Kubana N’Inzoka Mu Mahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?