Ariel Wayz yabaye Umunyarwanda[kazi] wa mbere usinyishijwe na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.
Ishami ry’iki kigo muri Afurika niryo ryamusinyishije kugira ngo bakorane mu ntera asigaje kugenda mu rugendo rwe rwa muzika.
Uyu mukobwa wahoze mu itsinda rya Symphony akaza guhitamo kwikorana wenyine ari mu bazamutse vuba cyane mu ruhando rw’umuziki nyarwanda kuko yawutangiye kinyamwuga mu mwaka wa 2020.
Imikoranire ye na Universal Music Group izatuma amenyekana henshi ku isi muri rusange no muri Afurika by’umwikariko, bikazakorwa binyuze mu kumufasha kwamamaza ibihangano bye no kubicuruza.
Ishami ry’iki kigo muri Afurika riba i Nairobi muri Kenya.
Abariyobora batangaje bati: “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group”.
Ku rwego rw’isi, iki kigo gikorera muri California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko kikagira amashami no ku yindi migabane.
Abahanzi bakomeye ku isi gisanzwe gikorana nabo ni Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi.