AS Kigali Yakubitiwe Muri Tunisia

Umukino AS Kigali yagiye yiteguye gutsindira muri Tunisia yawutsinzwe kandi ku bitego byinshi.

Uyu mukino ubanza yakinnye na  CS Sfaxien yawutsinzwe ibitego 4-1. Waraye ubaye kuri uyu Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021. AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Caf Confederation Cup yatsindiwe muri Tunisia.

Ku Munota wa Karindwi gusa, Feras Chaouat yatsinze igitego cya mbere  ku mupira wari uvuye muri Koruneri, usanga Firas ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina atsinda igitego akoresheje umutwe.

Igice cya mbere cyarangiye bongeyeho iminota itatu, AS Kigali ntiyashobora n’ubwo  ku munota wa 30′ yabonye amahirwe yo gutsinda ku mupira wazamuwe na Tshabalala awuteye mu izamu ugarurwa na Gaith Maaroufi usanga Aboubakar awusubije mu izamu unyura hejuru.

 Amakipe yaruhutse  CS  Sfaxien ariyo iri imbere.

Mu bindi byaranze igice cya mbere Kwizera Pierrot yahawe ikarita y’Umuhondo nyuma yo gukinira nabi Mohamed Soulah.

Umunyezamo Ndayishimiye Bakame nawe yatabye izamu ubwo CS Sfaxien yari imutsinze igitego cya kabiri.

Ku Munota wa 52′ Bakame yongeye gutabara Izamu akuramo umupira w’umuterekano wari utewe na Mohamed Ali Jouini.

CS Sfaxien iri mu rugo yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 53′, ku ikosa ryari rikozwe na Rugirayabo Hassaan.

Icyo gihe wari umupira w’umuterekano (Coup-franc) wari utewe na Aymen Harzah, ushyirwaho umutwe na Ahmed Ammar ku makosa ya ba myugariro ba AS Kigali.

Ku Munota wa 81′ AS Kigali yabonye igitego kimwe cyitsinzwe na Myugariro wa CS Sfaxien Nourezzaman Zammouri .

Ku munota 72 n’uwa 89′ w’umukino CS Sfaxvien yabonye igitego cya gatatu n’icya kane byatsinzwe na Mohamed Soulah.

Djabel wa AS Kigali yahawe ikarita y’Umuhondo nyuma yo guterana amagambo n’umusifuzi ukomoka mu Birwa bya Seychelles ku ikosa ryari rikorewe Lawar Aboubakar ariko umusifuzi arabyirengagiza.

AS Kigali yahawe ikarita y’Umutuku yahawe Hakizimana Muhadjiri nyuma yo kubona amakarita y’umuhondo abiri. ikipe isigara ari abakinnyi 10. CS Sfaxien yahise ibyaza umusaruro ubu buryo ibona igitego cya Kane.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 21 Gashyantare2021, ikipe izatsinda ikazahita ikomereza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzah, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chaouat ndetse na Kingsley Eduwo.

AS Kigali FC: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Nsabimana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Ortomal Alex, Tshabalala Hussein, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version