Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Shirimpumu

Umwe mu borora ingurube nyinshi mu Rwanda akaba na Perezida w’Ihuriro ryabo witwa Jean Claude Shirimpumu asaba ko drones za Zipline zitwa P2 ziherutse gutangazwa ko zizageza ibicuruzwa ku batuye imijyi, zazakoreshwa no mu kubagezaho intanga nyinshi z’amatungo.

Mu minsi ishize nibwo Zipline Ishami ry’u Rwanda yatangaje ko hari drones zitwa P2 zigiye kuzakoreshwa mu kugeza ibicuruzwa ku batuye imijyi, ku ikubitiro bikazahera i Musanze n’i Rubavu.

Pierre Kayitana uyobora iki kigo mu Rwanda aherutse gutangaza ko ibintu nibigenda uko babiteganya, iyi gahunda izatangira mu mwaka wa 2026.

Ati: “Turishimye kandi dutegereje kurangiza igerageza no kunoza ibisigaye mbere yo gutangira gukora ku mugaragaro.”

Zipline isanzwe ifasha mu buvuzi no mu bworozi, ikabikora binyuze mu kuvana amaraso ahantu hamwe ajyanwa ahandi no kugeza intanga z’amatungo ku borozi batuye kure.

Shirimpumu we avuga ko drones zari zisanzwe zibagezaho intanga z’amatungo zatwaraga umuzigo muto, akavuga ko bafite icyizere ko ziriya zishobora kubagezaho intanga nyinshi bikihutisha akazi.

Ati: “Ni gahunda twishimira ku buryo bukomeye. Izo nto turashima ko zageraga ahantu henshi hashoboka ariko zikazana umuzigo muto ku buryo abantu baramutse bashatse intanga nyinshi icyarimwe byasaba ko hajyayo drones nyinshi. Izo rero nini urebe wasanga hari ibisubizo zituzaniye kurusha ibyo twari dufite”.

Shirimpumu avuga ko ubusanzwe byafataga aborozi umwanya wo kujya gufata intanga aho bazisize.

Ibyo ngo bizatuma badatakaza umwanya bajyayo ahubwo umuzigo wabo ubasange ku biraro.

Buri drone izajya itwara hagati y’ibilo bine na bitanu kandi igakora urugendo rwa kilometero ziri hagati 20 na 25 ingunga.

Bizakunda…

Pierre Kayitana yabwiye Taarifa Rwanda ko ziriya drones zizafasha aborozi basanzwe bakorana na Zipline ariko ko ‘atari bose’.

Kayitana Pierre uyobora Zipline ishami ry’u Rwanda.

Gusa avuga ko abazungukirwa nabyo ari aborora ingurube ariko n’aborora inkae baratekerezwaho.

Kayitana avuga ko imikorere y’izo drones nshya yihariye kuko idasaba ahantu zihagurikira cyangwa zigwa habugenewe.

Iyo miterere ituma zitagenda urugendo rurerure bityo bikazasaba ko aborozi bashaka ko zibagezaho intanga nyinshi baba batuye cyangwa baturiye imijyi.

Afatiye ku rugero rwa Shirimpumu usanzwe utuye mu Mujyi wa Gicumbi mu Murenge wa Byumba, Kayitana avuga ko Zipline ishobora kuzashyiraho aho izo ndege zizaba ziri nka za Kisaro kuko ari mu Ntera nto ngo ugere i Byumba mu Mujyi.

Avuga ko urugero nk’urwo warufatira no mu yindi mijyi.

Abajijwe niba serivisi z’izo drones nazo ku burozi zizakorwa kuri Nkunganire yasubije ko ibintu byose byari bisanzwe bitangwa muri ubwo buryo bizakomeza bityo.

Iyi ndege yari izaniye umuturage ibicuruzwa by’ikigo Walmart.

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016 ariko mu buryo bweruye itangira neza muwa 2018.

Indege zayo zitwara amaraso cyangwa intanga zishobora kugenda Kilometero 75.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version