Nkurikiyimana Viateur wo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yashinze ikigo kigisha urubyiruko imyuga. Yakise Rwanda To Hope Organization. Abayirangije bavuga ko yabagiriye akamaro kuko bitunze, abandi bagatunga imiryango yabo.
Ubwo abo banyeshuri barangizaga amasomo yabo, bahawe ibikoresho bizabafasha imishinga ibateza imbere, ibyo bikaba ari imashini zidoda, amapasi yo gutera imyenda barangije kudoda, ameza yo gukatiraho imyenda mu gihe cyo kudoda n’ibindi.
Kuri iyi nshuro harangije abanyeshuri 20 barimo abize ubudozi n’abize gukanika imodoka.
Viateur Nkurikiyimana avuga ko mu gihe cyose bamaze batanga buriya bumenyi, bamaze guha ubumenyi urubyiruko rwinshi kandi byarufashije kugira aho rwigeza.
Ati: “ Twatangiye hari urubyiruko rwinshi rukeneye kwiga ariko bitakundiye kandi hari n’urwize ariko rukeneye aho kwigira imyuga. Abo twahuguye twabahaye n’ibikoresho ngo babone ikibafasha gutangira ubuzima.”
Avuga ko bazakurikirana abo banyeshuri kugira ngo berebe niba ibikoresho bahawe bitazabapfira ubusa.
Mu kazi kabo kandi, Nkurikiyimana avuga ko bakorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’ubw’ahandi bose bakorera kugira ngo habeho guhuza ibikorwa.
Ibikorwa bye byatangiye mu mwaka wa 2012, kandi kuva icyo gihe kugeza ubu bamaze guhugura abantu 3,547.
Ikigo cye gisanzwe gikorera mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Kayenzi Mugina, Musambira na Nyarubaka.
Mu Karere ka Ngororero bakorera mu Mirenge ya Nyange, Kabaya, Muhororo na Ngororero.
Mu mikorere ye, afatanya n’Ikigo FMP (Féderation Des Mouvements populaires).
Ni ikigo gikorana n’indi miryango irimo n’iy’urubyiruko rwa Gikirisitu nk’uwitwa Jeunesse Ouvrière Chrétienne), uwitwa MTCR ( Mouvément Des Travailleurs Chretiéns Au Rwanda) n’indi w’Abasaveri.
Ikigo FMP gifasha urubyiruko kwiga imyuga izarufasha kubona amafaranga y’ishuri ndetse no kubaha ibikoresho.