Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Australia Mu Bibazo Yatewe No Gusaba Ko U Bushinwa Bukorwaho Iperereza Kuri COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Australia Mu Bibazo Yatewe No Gusaba Ko U Bushinwa Bukorwaho Iperereza Kuri COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2021 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Bushinwa na Australia bimaze igihe birebana ay’ingwe. Ni ibihugu biri mu bifite ubukungu buhagaze neza ariko muri iki gihe ubw’Australia bumerewe nabi kubera ikomanyirizwa yafatiwe n’u Bushinwa ku bicuruzwa bikomeye birimo n’inzoga zikozwe mu mizabibu.

Nibwo bwari busanzwe ari umukiliya wa Australia ukomeye wayiguriraga ibicuruzwa birimo n’inzoga zikozwe mu mizabibu.

Abategetsi  b’u Bushinwa baherutse gushyiriraho umusoro uri hejuru ku bicuruzwa bituruka i Canberra( Umurwa mukuru wa Australia) kubera impamvu abanyapolitiki bo muri Australia bavuga ko ari ukubihimuraho.

Iki gihugu giherutse gushyigikira ko abahanga bo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bajya mu Bushinwa kubukoraho iperereza ku nkomoko ya COVID-19.

Bemeza ko nta kabuza iriya virusi yakorewe mu Bushinwa.

Ibi byarakaje u Bushinwa buhitamo kwihimura kuri Australia binyuze mu kuzamura imisoro y’ibicuruzwa yabwohererezaga.

U Bushinwa kandi bwakomanyirije Australia ku bindi bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro bwayiguriraga.

Australia imaze kubona ko ibintu bimeze kuriya, yareze u Bushinwa mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi( World Trade Organization) kugira ngo ugire uko ubicyemura ariko abahanga bavuga ko amahirwe y’uko u Bushinwa bwagira ikintu kinini bubikoreraho ari make.

The Reuters ivuga ko u Bushinwa bufite uburyo bwinshi bwateguye bwo kwihimura ku gihugu icyo aricyo cyose mu rwego rw’ubukungu.

Abahanga bavuga ko bwateguye byibura uburyo 3000 bwo gukoresha ku gihugu icyo aricyo cyose kugira ngo ubukungu bwacyo buhungabane igihe bwaba bubona ko kuzamukwa  kwabwo byabangamira u Bushinwa.

Batanga urugero ku byo bwigeze gukora mu mwaka wa 2017 ubwo bwakomanyirizaga Koreya y’Epfo nyuma y’uko iki gihugu cyemereye Amerika gushyira ibisasu bya missile mu butaka bwacyo zireba mu Bushinwa.

TAGGED:AustraliaBushinwaCOVID-19featuredUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ange Kagame Yasangije Ababyeyi Uburyo Bwo Kubaka Ubwonko Bw’Umwana Binyuze Mu Gukina
Next Article U Rwanda ‘Rurahabwa Amahirwe’ Yo Kubakwamo Uruganda Rukora Inkingo Za COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?