Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AVEGA Agahozo Ifite Umuyobozi Mushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

AVEGA Agahozo Ifite Umuyobozi Mushya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2022 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize Inteko rusange y’Umuryango AVEGA Agahozo batoye Immaculée Kayitesi  nk’umuyobozi  mushya w’uyu  muryango. Yasimbuye Mukabayire Valérie kuri uwo mwanya.

Yatowe Taliki ya 2 Ukwakira 2022 muri Kongere ya 21 y’Umuryango AVEGA-Agahozo yabereye mu Kigo cy’uwo muryango kiba mu Karere ka Rwamagana.

Abasimbuwe mu buyobozi bwa AVEGA bari bararangije manda yabo ariko kubera COVID-19  bongezwa indi myaka ibiri kugira ngo ibintu bibanze bijye ku murongo.

Hatowe abagize Komite Nyobozi batanu, Abakomiseri bane, abagize Komite Nkemurampaka batanu n’abagenzuzi batatu.

Ku mwanya wa Perezida hatowe Kayitesi Immaculée, Visi Perezida wa mbere wungirije aba Mukarugema Manzi Alphonsine, Visi Perezida wa Kabiri wungirije yabaye  Mpinganzima Constance, Umunyamabanga aba Niweburiza Beatrice naho Umubitsi aba Mukansanga Marguerite.

Madamu Kayitesi yigeze kuba Perezida wa AVEGA ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Asanzwe ari n’umucuruzi ufite uruganda rutunganya amata mu Karere ka Nyanza.

Yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe cyo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati “Ndabashimiye mwese kuko tuzafatanya guteza imbere umuryango no kwita ku banyamuryango bacu ba AVEGA. Inzego zose zatowe tuzafatanya kugira ngo tuzasige u Rwanda rwiza.”

Muri iyo Kongere, Umuyobozi w’Umuryango AVEGA Agahozo ucyuye igihe yagaragaje ko we n’abo bafatanyije kuwuyobora muri manda zatambutse bishimira ibyo bagezeho.

Ibyo  birimo gukorera ubuvugizi ababyeyi b’incike za Jenoside bari babayeho nabi, ubu bakaba baratujwe mu Impinganzima.

Hari ugusuzuma indwara zitandukanye no kuvura  abanyamuryango, guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19, kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubutabera abanyamuryango bari bafite, no gusana inzu z’abanyamuryango zishaje.

Abitabiriye kongere bishimiye imyanzuro ya kongere, basoza biyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo barusheho kubaho neza,  bakomeze kubaka ubudaheranwa no guharanira ubumwe bw’umuryango Nyarwanda.

Mukabayire Valerie ucyuye igihe muri Manda itambutse

Abayobozi b’umuryango AVEGA bagizwe na Komite Nyobozi, Abakomiseri, abagize Komite Nkemurampaka n’Abagenzuzi batorerwa manda y’imyaka itatu.

TAGGED:AgahozoAVEGAfeaturedIntekoJenosideKayitesiMukabayire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Yafatanywe Magendu Yuzuye FUSO
Next Article Muhoozi Yabaye Jenerali W’Inyenyeri ENYE Ariko Yamburwa Inshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?