Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AVEGA Iri Gusuzuma Inkondo Y’Umura Na Hepatite Ukoroherezwa Kuvurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

AVEGA Iri Gusuzuma Inkondo Y’Umura Na Hepatite Ukoroherezwa Kuvurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2022 2:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

AVEGA n’Ibitaro bya Kibagabaga bari mu bufatanye bwo gusuzuma abaturage cancer y’inkondo y’umura(abakobwa n’abagore) ndetse na Hepatite. Abagore cyangwa abakobwa basuzumwa cancer y’inkondo y’umura ni abafite hagati y’imyaka 25 na 49 n’aho abantu basuzumwa kandi bagakingirwa Hepatite ni abafite imyaka 15 kuzamura kandi b’ibitsina byombi.

Umukozi muri AVEGA ushinzwe kwita ku bana( Chief Nursing) witwa Josephine Uwishoreye yabwiye Taarifa ko n’ubwo bari basanzwe bagira igikorwa nka kiriya ariko ngo icy’uku kwezi ni umwihariko kuko ugaragaye ho uburwayi ahuzwa n’abaganga ba Kibagabaga bakamukurikirana.

Ngo abasuzumwe bakagaragarwaho uburwayi bahabwa imodoka ikabajyana ku bitaro bya Kibagabaga bakavurwa kandi badahenzwe.

Mu bihe bisanzwe abarwayi bazaga ari bacye, ntibahabwe ubufasha nk’ubwo bahabwa mu gihe cy’ubukangurambaga nk’uburi gukorwa muri iki gihe.

Ati: “ Muri iki gihe abantu bose dusuzumye tugasanga bacyeneye kuvurwa tuboherereza abaganga ba Kibagabaga bakabitaho. Ntidusuzuma ngo birangirire aho gusa ahubwo ababishatse tubakingira ziriya ndwara.”

Uwishoreye avuga ko Ibitaro by’AVEGA bikorana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo haboneke uburyo burimo ibikoresho n’ubwo mu bundi buryo kugira ngo abarwayi bafashwe.

Avuga ko kugeza ubu ababyeyi n’abakobwa bagera kuri 670 ari bo bahawe ubufasha bwo gusuzumwa cancer y’inkondo y’umura.

Kubasuzuma byatangiye muri Nzeri, 2020 kugeza ubu.

Abagabo baje bacyeneye gufashwa mu kwivuza cyangwa gukingirwa Hepatite bose babarirwa mu bihumbi.

Ati: “ Inyungu y’AVEGA ni uko dufasha abakiliya kumenya uko bamerewe tukabavura cyangwa tukabavuza. Ikindi ni uko abafatanyabikorwa batugirira icyizere bakaduha ibikoresho kugira ngo dukore akazi karokora abantu.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya AVEGA busaba abantu bose bifuza kwisuzumisha no kwivuza indwara twavuze haruguru kubigana.

Bimwe mu bikoresho bakoresha bapima Cancer y’inkondo y’umura

Kanseri y’inkondo y’umura ni iy’ab’igitsina gore gusa.  Igaragazwa no gukura kudasanzwe k’uturemangingo ku nkondo y’umura.

Iyo igifata umuntu ntikunze kugaragaza ibimenyetso, ariko iyo ifatiranywe hakiri kare ishobora kuvurwa ikaba yakira.

Ku byerekeye indwara y’umwijima ariyo Hepatite hari umuganga witwa Dr Serumondo mu mwaka wa 2019 yabwiye Kigali Today ko ibimenyetso biranga izo ndwara zombi akenshi bisa.

Harimo  kubona amaso yabaye umuhondo kimwe n’intoki, inkari zigahindura ibara, kuba wagira umuriro, kuribwa aho umwijima uherereye ndetse no kuribwa umutwe.

Uwo muganga avuga kandi ko Hépatite B ishobora kwikiza ku kigero cya 90% umuntu nta miti afashe, 10% ikaba karande ku bantu bamwe, icyakora Hépatite C ngo yikiza ku kigero kiri hasi cyane ariko yo ngo bahita bayifatirana bakayivura igakira.

TAGGED:AbarwayiAVEGACancerfeaturedHepatiteUmura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’ingabo Z’u Rwanda Ari Mu Burundi
Next Article Abanyarwandakazi Bagiye Kumurika Ubukorikori Bwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?