Umuryango AVEGA Agahozo ufatanyije na Never Again Rwanda wahuguye abakozi b’Akarere ka Rusizi n’aka Nyamasheke ku ngingo zifasha mu kubaka ubudaheranwa, ubumwe n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.
Intego ni ukongera ubumenyi kubijyanye n’ibitera ihungabana, imikorere y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’uburyo bafasha abaturage guhangana n’ibyo bibazo.
Ni ibyo bita Trauma Informed Leadership.
Abakozi 70 nibo bahuguwe mu mahugurwa yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Anne Marie Dukuzumuremyi.
Yashimiye AVEGA Agahozo kuba yarateguye aya mahugurwa kubera ko abakozi b’Akarere bahura n’abaturage baciye mu bintu bitandukanye bityo bakaba bakeneye ubumenyi bw’uko bakorana n’abo ntawe bahutaje.
Ati: “ Mufashe abaturage… kandi mumenye uko bazajya bazajya baza bababaye ariko bagataha bamwenyura.”
Avuga ko kuba abitabiriye ariya mahugurwa ari abashinzwe kwakira abantu( customer care), abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe ubutaka n’abandi, ari iby’ingenzi kubera ari bo bakunze guhura n’abaturage.
Yijeje ubuyobozi bwa AVEGA ko amahugurwa buzaha abakozi b’Akarere ka Rusizi atazaba amasigara cyicaro.
Perezidante wa AVEGA mu Karere ka Rusizi Mukamurenzi Faïna yashimiye ubufatanye ubuyobozi bw’Akarere bufitanye na AVEGA AGAHOZO, anashimira abitabiriye amahugurwa, avuga ko yizeye ko azatanga umusaruro mwiza nyuma yo kunguka ubumenyi ku ihungabana.
Ubuyobozi bw’Akarere n’abitabiriye amahugurwa bashimiye AVEGA AGAHOZO umusanzu batanze mu kubaka igihugu binyuze mu gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ubumenyi ku ihungabana no mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe muri rusange.
Ubu bukangurambaga bugenewe abakozi bo ku rwego rw’Akarere bwakomereje no mu Karere ka Nyamasheke.
Intego ya AVEGA ni uko abakozi bo mu turere twatanzwemo ariya mahugurwa baba bafite ubumenyi buzabafasha guha abaturage serivisi bakwiye ariko bazirikana ko kubahutaza bidakwiye, ahubwo bakabakirana neza.