Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Avuga Ko Umuyobozi W’Ishami Rya COGEBANQUE Yamwibiye Umushinga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Avuga Ko Umuyobozi W’Ishami Rya COGEBANQUE Yamwibiye Umushinga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2022 11:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joseph Harindintwali ni umuturage uvuga ko yigeze kujyana umushinga ngo wakirwe mu ishami rya COGEBANQUE rikorera muri Nyabugogo, barawumwiba.

Yabwiye Rwanda Tribune ducyesha iyi nkuru ko yawujyanye muri iriya Banki kugira ngo bamugurize, abawakiriye aho kuwiga ngo bawemere bamuhe inguzanyo, cyangwa bawange bigire inzira, ahubwo bawugize uwabo.

Avuga ko yatangiye kwaka inguzanyo mu mwaka wa 2021 muri iriya Banki.

Kuva icyo gihe kugeza ubwo yatangaga aya makuru, ngo yajyaga kenshi kuri iriya Banki akabaza impamvu atabwirwa iby’inguzanyo yatse ariko agasubira iwe nta gisubizo ahawe.

Igihe cyaje kugera,  aza kuvumbura ko wa mushinga we watangiye gukorwa n’Umuyobozi w’Ishami rya COGEBANQUE rya Nyabugogo.

Avuga ko uyu muyobozi yamubwiye ko azamusura kugira ngo baganire kuri uriya mushinga awumusobanurore, bazabone kuzamuha inguzanyo.

Harindintwali avuga ko aho kuza kumusura mu minsi y’akazi, wa muyobozi yaje ari ku Cyumweru ari kumwe n’umugore we n’umwana wabo, abasobanurira buri ngingo igize umushinga we.

Wa muyobozi ngo yatashye amwijeje kuzamufasha kugira ngo ahabwe inguzanyo yari yarasabye.

Icyakora uyu mugabo yategereje ko ariya mafaranga yazaza araheba aza kumva ko wa muyobozi yatangiye kuwukora.

Yabwiye cya kinyamakuru  ati “Usibye no kuntwara umushinga, yatwaye n’umukozi wankoreraga kugira ngo amukoreshe muri uwo mushinga wo gukora amasabune ku Ruyenzi.”

Kamana ngo ntabihakana…

Iyi nkuru ivuga ko uriya muyobozi yemereye itangazamakuru ko  ibyo ashinjwa n’uriya muturage ari ukuri.

Ku rundi ruhande ariko, ngo Harindintwali yaramubabariye kuko babiganiriye

Umuyobozi w’ishami rya COGEBANQUE muri Nyabugogo avuga ko ubu nta kibazo afitanye na Harindintwali Joseph ndetse ko agiye kumufasha kubona inguzanyo mu ‘gihe cya vuba.’

Ntabwo iki cyizere ariko kigeze  kigera ku ntego kubera ko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga yari atarahabwa inguzanyo yatse mu mwaka ushize(2021).

Amakuru avuga ko uriya  muyobozi wa COGEBANQUE, ishami rya Nyabugogo acyumva ko ikibazo cyageze mu itangazamakuru,  yiyandikiye ibaruwa afatanyije  n’undi mukiliya w’iyi Banki  nk’umuhuza wabo ngo baragenda basinyisha uyu muturage nk’aho atanze imbabazi.

Nabwo bamwizezaga ko agiye guhabwa inguzanyo mu ‘gihe cya vuba’ ariko ntiyayihawe.

Joseph Harindintwali avuga ririya siragizwa no gutenguhwa byatumye atakariza icyizere iriya Banki.

Yabwiye Rwanda Tribune ati: Narazinutswe narenganyijwe n’uwakabaye amfasha. Ndasaba kurenganurwa kuko ni akarengane nakorewe katakabaye gakorwa muri iyi Banki twari tuzi ko ikora neza.”

Umuyobozi Mukuru wa COGEBANQUE(CEO) Guillaume Ngamije Habarugira yabwiye Rwanda Tribune  ‘bagiye gukurikirana’ iby’iki kibazo.

Umuyobozi wa COGEBANQUE

Ngo nta makuru bari bagifiteho.

Muri Banki Nkuru y’u Rwanda naho ngo bagiye gukurikirana iby’iki kibazo bamenya akarengane kakorewe umukiriya wa COGEBANQUE.

TAGGED:BankiCOGEBANQUEfeaturedInguzanyoUmushingaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ishimwe Dieudonné Uzwi Nka Prince Kid Mu Rukiko
Next Article Micomyiza Jean Paul Ukekwaho Jenoside Yagejejwe Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?