Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Babashutse Ko Bafite Amahembe Y’Inzovu, Nabo Bazana Amadolari Y’Amiganano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Babashutse Ko Bafite Amahembe Y’Inzovu, Nabo Bazana Amadolari Y’Amiganano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2021 2:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu barindwi ibasangana ibikoresho ivuga ko bakoreshaga bakora amadolari. Muri byo harimo ipamba, amavuta, urwembe n’amavuta yo mu musatsi bita Shampoo. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Irakiza.

Hagati aho hari n’abandi bafashwe bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana babeshya ko bafite amahembe y’inzovu.

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba avuga ko bariya bantu bafatiwe muri imwe mu nzu zicumbikira abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi.

Ifatwa ryabo ryaturutse ku  makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  ati: “Hari abaturage bari bafite amakuru kuri  bariya bantu hari umuntu bashaka guhura bakagura amahembe y’inzovu abandi nabo bakabaha amadorali y’amahimbano ariko impande zombi ntabwo zari zizi ko zirimo gushukana kandi zikora ibyaha.”

Polisi yabanje gufata abari bafite amadorali y’amahimbano, nabo batanga amakuru y’abo bari bagiye kugura amahembe y’inzovu nabo barafatwa.

CIP Karekezi avuga ko bajyanye ba bantu bane bari bafite amadorali  y’amahimbano babageza ku bari bagiye kuguraho amahembe y’inzovu.

Gahoro gahoro bariya bantu bahamagaye bari bafitanye gahunda yo kugura amahembe y’inzovu, babasanga mu Kagari ka Mbugangari mu Mudugudu w’Ubucuruzi babategereje ngo bagure amahembe y’inzovu.

Bwari uburyo bwo kubareshya kugira ngo baze hanyuma bafatwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru kandi akangurira abantu kwirinda ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no kwigana amafaranga.

Ati” Bariya bantu baracyekwaho ibyaha bitandukanye ariko bishingiye ku cyaha cy’ubushukanyi, ikipe imwe yari iri mu mugambi wo gukora amadorali y’amahimbano kugira ngo bage kuyaha ababagurisha amahembe y’inzovu.

Ikipe ya mbere Polisi yayifatanye amadorali 25 mazima kandi ngo niyo bari bagiye guheraho bagakora andi madolari 100.

Indi kipe nayo yari yatetse umutwe bari bafite impapuro bayakoramo n’ibindi bikoresho bifashisha bayakora.

Indi kipe nayo nta mahembe y’inzovu yari ifite ahubwo  yashakaga kuza gushuka.

Abafashwe bose uko ari 7 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza kuri aba bantu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

TAGGED:AbajuraAmadolarifeaturedKarekeziRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Iri Mu Biganiro Byo Kohereza Ingabo Muri Congo
Next Article Dr. Kayumba Christopher Yatawe Muri Yombi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?