Itangazo rya Minisiteri y’uburezi rimaze gusohoka ryamenyesheje Abanyarwanda bose ko ku wa Mbere tariki 02, Kanama, 2021 ari bwo abanyeshuri bazatangira igihembwe cya gatatu cy’amashuri.
Ibi birareba kandi amashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere umunani twari twarashyizwe muri Guma mu rugo.
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminiza bazakomeza kwiga uko byari bisanzwe mbere ya Guma mu rugo na Guma mu Karere.
Miinisiteri y’uburezi ivuga ko Kaminuza n’amashuri makuru byo mu Turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Kamonyi, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo tariki 09, Kanama, 2021.
Iri tangazo ryasinywe na Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya ritageka abayobozi b’amashuri kuzakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’uko aherutse gutangazwa n’inzego z’ubuzima harimo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wagenewe kwica udukoko kandi bakajya biga bafunguye amadirishya n’inzugi.
Minisiteri y’uburezi yategetse ko abanyeshuri bacikanywe n’amasomo bagomba gushyirirwaho uburyo bwo kwiga ariya masomo, ibyo bita ‘catch up program.’
Ubuyobozi bw’ibigo bwategetswe kuzakorana neza n’abakorera bushake bagamije kureba uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa.