Bad Rama Yakumiriwe Mu Gitaramo Ruti Yakoreye Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Ruti Joel ni umwe mu bahanga mu kuririmba indirimbo gakondo nyarwanda. Ifoto: IGIHE.

Bad Rama uherutse kwibasira ubuyobozi bw’ u Rwanda yashatse kuza mu gitaramo Ruti Joel yakoreraga muri Leta ya Indiana, USA, ariko asubizwa inyuma atarinjira.

Ababibonye babwiye itangazamakuru ko igitaramo cya Ruti cyari cyitabiriwe bishimishije, gusa ubwo Bad Rama yashakaga kukinjiramo byabaye nk’ibishatse kukirogoya.

Yashatse kucyitabira bamusohora atabashije kukigeramo ndetse asabwa kuva mu nkengero z’aho cyari kiri kubera.

Ubwo bamubonaga, abagiteguye bahise bamumenyesha ko atemerewe kukinjiramo, ahita asubizwa na tike ye.

N’ubwo yari ari kumwe n’abantu bane bo kumucungira umutekano, akimara kumva ko adahawe ikaze muri iki gitaramo, we n’abo bari kumwe bahise bikubura barataha.

Nyuma yo kugera aho yumvaga ko atuje, Bad Rama yifashe amashusho ayacisha kuri Instagram, anenga abamusohoye, avuga ko bitari bikwiye kuko yari yitabiriye igitaramo ‘cy’Umunyarwanda Ruti Joel’, akavuga ko atumva ukuntu yasohorwa shishi itabona.

Avuga ko bibabaje kuba yaragizwe igicibwa, akemeza ko kumukumira muri kiriya gitaramo bitari bikwiye cyane cyane ko yakoze urugendo akarenga Leta enye muri 51 zigize Amerika aje kureba igitaramo cya Ruti.

Aho amariye kwirukanwa, igitaramo cyakomeje , abari aho barasusuruka.

Ruti yaje kunganirwa k’urubyiniro na TMC wigeze kuba muri Dream Boys afatanyije na Platini, ubu akaba aba muri Amerika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *