Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bafashwe ‘Bakwirakwiza’ Udupfunyika 2600 Tw’Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bafashwe ‘Bakwirakwiza’ Udupfunyika 2600 Tw’Urumogi

admin
Last updated: 01 March 2022 8:54 am
admin
Share
SHARE

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu babiri barimo uw’imyaka 27 n’uwa 25, bafite kuri moto udupfunyika ibihumbi 2.685 tw’urumogi, barujyanye  mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa ku wa 27 Gashyantare.

Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abantu 2 batwaye urumogi kuri moto, Polisi yahise ishyira bariyeri k’umuhanda munini uva Mukamira werekeza i Muhanga bahagarika iyo moto barebye mu gikapu basangamo udupfunyika tw’urumogi.”

Bakimara gufatwa, umwe yavuze ko uru rumogi atari urwe ahubwo yahawe akazi n’ucuruza urumogi mu karere ka Nyabihu atatangaje amazina ye.

Ngo yari yamuhaye akazi ko kurumutwarira mu Karere ka Muhanga akarushyira abakiriya be, bakaba bari bumvikanye ko ari bumuhembe 10,000 Frw amaze kuruhageza.

SP Karekezi yihanangirije abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto kureka kwijandika mu byaha  byo gutwara abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge cg magendu, kandi abasaba kujya batanga amakuru ku mugenzi wese bikekwako yaba afite ibiyobyabwenge cyangwa magendu.

SP Karekezi yongeye kuburira abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubireka burundu, kuko Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zaba iz’umutekano n’iz’ibanze ndetse n’abaturage, ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Yanibukije abanwa ibiyobyabwenge kubicikaho kuko bibagiraho ingaruka mbi.

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bacyetse ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu ikorwa ry’ibindi byaha biteza umutekano muke.

Abafashwe bashyikirijwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, kugira ngo hakorwe iperereza hafatwe n’abandi bafatanije.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:featuredPolisi y'u RwandaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ifunguro Ry’Umwana Ku Ishuri: Ese Mu Rugo Ho Bimeze Gute?
Next Article TikTok Yakoze Impinduka Ku Mashusho Ayishyirwaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?