Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bafatiwe i Kamonyi Bafite Kg 126 Y’Amabuye Y’Agaciro ‘Bakuye’ i Bugesera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bafatiwe i Kamonyi Bafite Kg 126 Y’Amabuye Y’Agaciro ‘Bakuye’ i Bugesera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2022 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bane bafatiwe mu Karere ka Kamonyi bafite amabuye y’agaciro apima ibilo 126 bivugwa ko bibye mu Murenge wa Nyamata, ahitwa Kanazi mu Karere ka Bugesera. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.

Amabuye babafatanye ni coltan ivanze na gasegereti.

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ivuga ko abakekwaho kwiba ariya mabuye, bayatwaye ku mapikipiki berekeza mu Karere ka Kamonyi.

Ku wa Gatandatu nibwo abantu bane bafashwe ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi bafatirwa mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda.

Nyuma yo gufatwa bagiye kwereka Polisi aho ayo mabuye abitse, bayasanga mu rugo rw’uwitwa Mukerabirori.

Babiri muri bo  bari baje kwishyuza igice cy’amafaranga abo bayagurishije mbere bari babasigayemo angana Frw 950,000 muri Frw  3, 300,000 bagombaga kubishyura.

Bafatiwe muri Kamonyi bavanye amabuye y’agaciro mu Bugesera

Abafashwe ntibemeranya ku ngano y’amabuye yose hamwe bibye kuko bamwe bavuga ko angana n’ibilo  126 n’aho abandi bakavuga ko ari  ibilo 192.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Nsabimana avuga ko ubufatanye hagati ya Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera n’ikorera mu Karere ka Kamonyi ari bwo bwatumye abo bantu bafatwa.

Icyakora ngo iperereza ririkomeje kugira ngo amabuye y’agaciro yabuze nayo abashe kuboneka kandi undi uwo ari we wese waba yihishe inyuma y’ubu bujura nawe afatwe.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ingingo ya 166 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167 muri iryo tegeko; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri  iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ibuye rya gasegereti niryo ricukurwa cyane mu Rwanda.

Andi mabuye u Rwanda rucukura rukayagurisha mu mahanga ni Coltan, Wolfram na Zahabu.

Hiyongeraho  n’amabuye y’amabengeza (gemstones), lithium, beryl n’ayandi.

Iyi mibare ivuga ko hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2021, u Rwanda rwacukuye amabuye y’agaciro ari hagati ya  toni 2500 na toni  3700.

Ku rundi ruhande, birababaje kuba hari amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yangirika ataratunganywa ngo agurishwe.

Taliki 20, Kanama, 2022, Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gazi bwatangaje  ko bibabaje kuba 40% by’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ari yo atunganywa akanagurishwa, mu gihe 60% by’ayo yangirika.

Iki kigo kivuga ko hejuru y’ibi hiyongeraho ko  n’abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishinzwe gutandukanya amabuye hagati yayo n’ibitaka.

Ibi bituma batunganya bakanagurisha  ubwoko bumwe bw’amabuye y’agaciro nyamara harimo ubwoko bwinshi nabwo bugenewe gutunganywa.

Hari n’ubwo abacukuzi bacibwa  amande angana na 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira kuko ayo mande avanwa muyo bari bubishyure.

 

TAGGED:AgaciroAmabuyeBugeseraKamonyiPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakiriye Uwa Guinea Bisau
Next Article M 23 Irabura Ibilometero 20 Ngo Igere i Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?