Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bafatiwe i Kamonyi Bafite Kg 126 Y’Amabuye Y’Agaciro ‘Bakuye’ i Bugesera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bafatiwe i Kamonyi Bafite Kg 126 Y’Amabuye Y’Agaciro ‘Bakuye’ i Bugesera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2022 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bane bafatiwe mu Karere ka Kamonyi bafite amabuye y’agaciro apima ibilo 126 bivugwa ko bibye mu Murenge wa Nyamata, ahitwa Kanazi mu Karere ka Bugesera. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.

Amabuye babafatanye ni coltan ivanze na gasegereti.

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ivuga ko abakekwaho kwiba ariya mabuye, bayatwaye ku mapikipiki berekeza mu Karere ka Kamonyi.

Ku wa Gatandatu nibwo abantu bane bafashwe ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi bafatirwa mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyuma yo gufatwa bagiye kwereka Polisi aho ayo mabuye abitse, bayasanga mu rugo rw’uwitwa Mukerabirori.

Babiri muri bo  bari baje kwishyuza igice cy’amafaranga abo bayagurishije mbere bari babasigayemo angana Frw 950,000 muri Frw  3, 300,000 bagombaga kubishyura.

Bafatiwe muri Kamonyi bavanye amabuye y’agaciro mu Bugesera

Abafashwe ntibemeranya ku ngano y’amabuye yose hamwe bibye kuko bamwe bavuga ko angana n’ibilo  126 n’aho abandi bakavuga ko ari  ibilo 192.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Nsabimana avuga ko ubufatanye hagati ya Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera n’ikorera mu Karere ka Kamonyi ari bwo bwatumye abo bantu bafatwa.

Icyakora ngo iperereza ririkomeje kugira ngo amabuye y’agaciro yabuze nayo abashe kuboneka kandi undi uwo ari we wese waba yihishe inyuma y’ubu bujura nawe afatwe.

- Advertisement -

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ingingo ya 166 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167 muri iryo tegeko; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri  iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ibuye rya gasegereti niryo ricukurwa cyane mu Rwanda.

Andi mabuye u Rwanda rucukura rukayagurisha mu mahanga ni Coltan, Wolfram na Zahabu.

Hiyongeraho  n’amabuye y’amabengeza (gemstones), lithium, beryl n’ayandi.

Iyi mibare ivuga ko hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2021, u Rwanda rwacukuye amabuye y’agaciro ari hagati ya  toni 2500 na toni  3700.

Ku rundi ruhande, birababaje kuba hari amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yangirika ataratunganywa ngo agurishwe.

Taliki 20, Kanama, 2022, Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gazi bwatangaje  ko bibabaje kuba 40% by’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ari yo atunganywa akanagurishwa, mu gihe 60% by’ayo yangirika.

Iki kigo kivuga ko hejuru y’ibi hiyongeraho ko  n’abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishinzwe gutandukanya amabuye hagati yayo n’ibitaka.

Ibi bituma batunganya bakanagurisha  ubwoko bumwe bw’amabuye y’agaciro nyamara harimo ubwoko bwinshi nabwo bugenewe gutunganywa.

Hari n’ubwo abacukuzi bacibwa  amande angana na 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira kuko ayo mande avanwa muyo bari bubishyure.

 

TAGGED:AgaciroAmabuyeBugeseraKamonyiPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakiriye Uwa Guinea Bisau
Next Article M 23 Irabura Ibilometero 20 Ngo Igere i Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?