Ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo hafatiwe abantu batandatu bafite inyandiko mpimbano zemeza ko bipimishije COVID-19, bakaba basahakaga kwambuka bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One Stop Border Post uri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko bariya bagabo bafashwe ubwo abapolisi basuzumaga ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.
Ati: “Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.”
Avuga ko umwe muribo ari we wakoreye bariya bose ibyo byangombwa kandi ngo arabyiyemerera.
Polisi ivuga ko uriya uvugwaho kwemera gukora biriya byangombwa yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa ahindura ibyanditseho ashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bataripimishije COVID-19.
CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano kandi ngo ibyo bakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Avuga ko ibyo bakoze byashoboraga gukwiza icyorezo kica.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.