Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bafunzwe Bazira Gucukura Zahabu Muri Nyungwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Bafunzwe Bazira Gucukura Zahabu Muri Nyungwe

admin
Last updated: 25 January 2022 8:23 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama yafatiye mu Karere ka Rusizi abantu babiri barimo uw’imyaka 39 n’undi ufite imyaka 40, barimo gucukura zahabu muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Muri iriya pariki ni hamwe mu hantu hakomye mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu babanje gufatwa n’abakozi b’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), bacunga umutekano muri Pariki ya Nyungwe.

Bamaze kubafata babashyikirije Polisi y’u Rwanda ikorera muri sitasiyo ya Nyakabuye.

CIP Karekezi yagize ati “Bariya baturage ubundi ni abo mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Rasano. Abashinzwe umutekano wo muri pariki ya Nyungwe babafashe barimo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu ariko bari batarayageraho, babashyikirije Polisi yo muri sitasiyo ya Nyakabuye.”

Yakomeje avuga ko inshuro nyinshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abantu kwirinda kujya muri Pariki ya Nyungwe kuko usibye no gucukuramo amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko hari urusobe rw’ibinyabuzima bahangiriza.

Yagize ati “Bariya bantu iyo bageze muri Nyungwe bagiye gucukura zahabu, bica n’inyamaswa zibamo bakazirya, bangiza ibidukikije nk’amashyamba barimo gushaka ayo mabuye. Tunabagaragariza ko bashobora kugwirwa n’ibirombe bakitaba Imana cyangwa bakamugara.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje akangurira abaturage kureka ibikorwa bitemewe n’amategeko ahubwo bakayoboka imirimo yemewe n’amategeko kandi ibateza imbere. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe hari abo bacyekaho kujya muri iriya Pariki y’Igihugu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nyakabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

TAGGED:Pariki y'Igihugu ya NyungwePolisi y'u RwandaRDBZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amb Vrooman Wari Uhagarariye Amerika Mu Rwanda Yasezeye Kuri Perezida Kagame
Next Article Ibyo Sena Y’u Rwanda Yasanze Mu Midugudu y’Icyitegererezo Iherutse Gusura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?