Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 70 000 Arabyanga Barafungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 70 000 Arabyanga Barafungwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2021 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu karere ka Gicumbi hari abasore babiri bafunzwe bakurikiranyweho guha umupolisi ruswa ya Frw 70 000 ngo abahe udupfunyikwa tw’ikiyobwabwenge kitwa Mayirungi cyari cyafatiwe mu murenge wa Rutare.

Bariya basore bafatiwe mu cyuho tariki 26, Mata, 2021 bafatirwa mu murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, mu Kagari ka Gacyamo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani  yavuze ko  tariki ya 26 Mata abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare bafatiye kiriya kiyobyabwenge mu  gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge bari bamazemo iminsi.

Baje gutesha   abantu  udupfunyika 251  tw’ikiyobyabwenge  cya Mayirungi.

Hashize igihe gito haza abagabo babiri bashaka gutanga ruswa ngo basubizwe icyo kiyobyabwenge.

SP Minani yagize ati: “Ku isaha ya saa saba z’amanywa abapolisi bahagaritse  abantu bari bafiteho amakuru ko  bafite ibiyobyabwenge  ariko banga guhagarara bariruka,  mu kwiruka bataye udupfunyika 251 tw’ikiyobyabwenge cya  mayirungi. Abapolisi barayifashe barayijyana bigeze ku mugoroba nibwo babiri muri bo baje gutanga ruswa kugira ngo bahabwe cya kiyobyabwenge.”

SP Minani avuga ko bariya bantu baje bavuga ko  batumwe na nyiri ibiyobyabwenge  uba mu Mujyi wa Kigali.

 Babanje guhamagara umupolisi wari wafashe kiriya kiyobyabwenge bamubwira ko bagiye kumuzanira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 akabaha icyo kiyobyabwenge ngo kidakomeza kwangirika. 

Uwo mupolisi yarabemereye bazana ayo mafaranga ariko yari yavuganye na bagenzi be aho bagiye guhurira, babaye hafi  aho babafatira mu cyuho barimo gutanga ya ruswa.  

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwijandika mu byaha bya ruswa.

Ati: “ Duhora dukangurira abantu kwirinda kwishora mu byaha, bariya baravuga ko ari uwari abatumye gutanga ruswa  ko ataribo ba nyiri ibiyobyabwenge ariko baremera ko bakoreshejwe mu gutanga ruswa kugira ngo birekurwe. Abantu bagomba kumenya ko ruswa  ari icyaha ubugerageje iyo abihamijwe n’amategeko arabihanirwa, abantu bamenye ko  Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa bityo abishuka ko bashobora guha ruswa umupolisi baribeshya  ahubwo  bazajya bahita bafatwa.”

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda  handitse ko abafashwe  bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare kugira ngo hatangire iperereza.

TAGGED:featuredGicumbiMayirungiRuswaUmupolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Amezi Ane Atowe, Museveni Agiye Kurahira
Next Article Gen Ibingira Na Lt Gen Muhire Barafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?