Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bahingira Ibigo Imboga Bizagaburira Abana Ku Ishuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Bahingira Ibigo Imboga Bizagaburira Abana Ku Ishuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2024 6:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abenshi mu Banyarwandakazi bo mu cyaro batunzwe no guhinga bya gakondo
SHARE

Hari ababyeyi babura Frw 975 yo kugurira abana imboga zo kurira ku ishuri muri gahunda ya School Feeding bagahitamo kujyayo bakazihinga nk’ingurane.

Bamwe muri bo ni abo mu Karere ka Kayonza na Nyagatare.

Babwiye itangazamakuru ko iyo mikorere bayishimira kuko ituma abana babo barya neza, bakiga batuje.

Indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge ni ingenzi ku myigire mwiza y’umwana.

Kubera ko hari aho byagaragaye ko abakora mu gikoni rimwe na rimwe byajya bateka nabi, byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, gitangiza ubukangurambaga ku buziranenge bw’uko ibiribwa bibungwabungwa.

Bikorwa guhera mu murima, mu isarura, mu ihunika no mu itegurwa ry’ifunguro nyiri izina.

Muri Kayonza hari umubyeyi wabwiye itangazamakuru guhingira ikigo ibiribwa by’abana be nta pfunwe bimutera.

Umuyobozi w’ikigo abo bana bigaho kitwa Ecole Primaire Gahini witwa Mukamusoni imboga bahinga ari amashu, dodo, calottes n’ibindi byunganira ifunguro ry’umunyeshuri.

Iryo funguro riba ryiganjemo akawunga, umuceri n’ibishyimbo.

Mugenzi we wo mu kigo cya Nyamirama muri Kayonza witwa Ninahazimana Telesphore avuga ko kuba ababyeyi baza guhingira abana babo byatumye ingano y’ibiribwa rwiyemezamirimo yabahaga igabanuka.

Ati: “Rwiyemezamirimo twimwishyuraga miliyoni Frw 12 atugemurira ibiribwa bitaramba, ubu tumwishyura hagati ya miliyoni Frw 3 cyangwa 4.”

Asiimwe James uyobora ikigo cya GS Musheri mu Karere ka Nyagatare avuga ko bishimira iyi gahunda kuko ifasha abanyeshuri kubona indryo yuzuye.

Ati: “Iyo wisoromera imboga aho wazihinze byongera ubwiza bw’ifunguro utanze, n’amikoro akoreshwa mu guhaha akagabanuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope, nawe avuga ko basabye ibigo by’amashuri kwitabira guhinga imboga.

Ati: “Bifasha abana n’umuryango nyarwanda kuko iyo umwana yize neza, akagaburirwa neza ku ishuri imitsindire izamuka ku kigero gishimishije.”

Asaba ibigo by’amashuri kongera ubuso buhingwaho imboga kugira ngo bikomeze kunganira ubushobozi bwabyo mu kwihaza mu biribwa kandi byujuje ubuziranenge.

Ku ruhande rwa RSB, Naivasha Bella Hakizimana, umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, yasabye abo bireba kuzirikana ko umunyeshuri wafashe ifunguro ryujuje ubuziranenge akura neza mu mitekerereze n’igihagararo.

Ati: “Ni inshingano zacu kunoza uruhererekane rw’ibiribwa, kuva ku murima kugera ku isahani y’umunyeshuri kuko bigirira abana bacu akamaro”.

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ivuga ko itazahwema kunoza no gusigasira imiterere ya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko ikanashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri guhanga udushya mu kunganira ubushobozi bahabwa na Leta bwo kugaburira abana.

TAGGED:AbanyeshuriKayonzaNyagatareRSBUbuziranenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yasabye Abikubira Iby’Abandi Kubireka
Next Article Kagame Ashimira Abagirira u Rwanda Icyizere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?