Abasore batatu n’umukobwa umwe barimo batatu bafitanye isano n’undi umwe batekereje umushinga wo gutunganya ibiti byasagutse mu ibarizo n’ahandi bakabikoramo ibikoresho by’ubugeni. Intego yari iyo kurengera ibidukikije ariko bakinjiza n’amafaranga aturutse mu bakiliya babagurira ibyo bahanze.
Abashinze iki kigo ni Mbarushimana Olivier( uyihagarariye), Dushimimana Jules Eric ushinzwe ibikorwa( Managing director ), umunyamabanga mukuru witwa Tuyishime Janvier na Uwurukundo Magnifique, uyu akaba ari umukobwa ushinzwe gucunga umutungo n’imari.
Kubera ko ibyo bakora byose bikorwa mu giti, basanze byaba bifite ireme baramutse bise ikigo cyabo Isubyo House Of Arts Ltd.
Mu mwaka wa 2015 nibwo bagize kiriya gitekerezo, bishyira hamwe batangira gukorera hamwe.
Muri uyu mwaka buri wese yakoraga ibye, akabigurisha ariko mu mwaka wa 2018 baje kwihuza kuko basanze ‘abishyize hamwe nta kibananira.’
Mbarushimana Olivier yabwiye Taarifa ko igitekerezo cyo gushinga kiriya kigo cy’ubucuruzi gitunganya ibiti byasigaye ahantu runaka cyaje nyuma yo kubona ko hari ibiti bisaguka aho ababaje bakorera ndetse n’isarumara.
Ati: “ Ibintu bisaguka mu ibarizo akenshi bihinduka umwanda ariko twe twahisemo kubitunganya tukabikoramo ibintu by’ubugeni, bitwinjiriza amafaranga ariko nanone bituma tugira uruhare mu kurengera ibidukikije.”
Avuga ko muri bo harimo abafite impano yo gushushanya.
Ibyo rero byatumye batangira kujya bashushanya ikintu runaka bashaka gukora mu giti, ubundi icyo giti bakagiha imisusire( forme, form) umukiliya ashaka.
Abantu bafite amikoro baje kubikunda barabigura bibaha imbaraga zo gukomeza gukora.
Mu ntangiriro batangiye bakorera mu rugo rw’umwe mu babyeyi babo ariko uko bagukaga mu bitekerezo no mu mikorere, baje kwagura ibikorwa bashaka ahantu hagari ho gukorera.
Ikindi bavuga ko bari bagamije ni ugufasha u Rwanda gukora ibintu bicuruzwa mu mahanga n’ahandi ariko bifite inkomoko mu Rwanda.
Hari imurikagurisha bigeze kwitabira baba aba kane, bityo bahita babona ko no ruhando rw’amahanga bakora neza, bahitamo gukomereza aho.
Twakoreraga muri workshop y’umubyeyi wacu dutangira kwihugura no kubundi bubaji ,tubona abantu bari kubyishimira turakomeza iyo exhibition yaturutse kubitekerezo byo kwiteza imbere binyuze muri made in Rwanda twaje no gufata umwanya wakane mubahembwe bamuritse ibyakunzwe cyane, bidutera imbaraga yo gukomeza
Baje gutsindira igihembo kitwa Best Creative Industry.
Olivier Mbarushimana yabwiye Taarifa ko mu kazi kabo ka buri munsi bahora bigira ku bandi bakora nk’ibyabo, bakabikora kuko bazi ko ‘ubwenge burahurwa.’
Uko igihe cyahitaga ikindi kigataha, hari abantu babiyunzeho barakorana, ubu bose hamwe 20 kandi ngo ni urubyiruko.
Ni abasore 16 n’abakobwa bane.
Bafite icyifuzo cy’uko mu gihe kiri imbere bazagura amaboko, bagakorana n’urundi rubyiruko.
Imbogamizi bafite, nk’uko Mbarushimana Olivier abivuga, ni amikoro yo gutoza buriya bukorikori abandi kugira ngo bakorane.
Akazi kabo bagakorera mu Murenge Wa Kacyiru mu Karere Gasabo hafi y’Ikigo SOS.
Nabo bari kwivana mu ngaruka za COVID…
Mbarushimana avuga ko muri iki gihe isi yose n’u Rwanda by’umwihariko bari kwivana mu ngaruka z’icyorezo COVID-19 , abakora muri kiriya kigo bavuga ko bari gukora uko bashoboye ngo nabo ntibasigare inyuma.
Icyakora, umuyobozi wabo avuga ko igishoro kikiri gito, ariko ngo ntibazacika intege, bazakomeza gukora uko bashoboye basubize ibintu ku murongo.
Bifuza gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kwigisha bagenzi babo gukora bakiteza imbere.
Ngo barongeye barisuganya bongera gushinga inzu yo kumurikiramo ibyo bakora bikozwe mu bugeni n’ubukorikori.
Baboneka kuri +250787912258.
Amwe mu mafoto y’ibyo bakora: