U Burusiya Bwanzuye Kudaha Ingano Zabwo Ibihugu BIDASHOBOTSE

Dmitri Medvedev yavuze ko u Burusiya batazaha ibikomoka ku buhinzi babwo ibihugu yise ko ari abanzi ‘badashobotse’.

Medvedev asanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya akaba yarigeze no uba Perezida wabwo asimburana na Vladmin Putin.

Ubutumwa yatangarije kuri Telegram bugira buti: “ Ibiribwa byacu tugomba kubikoresha natwe duhana bariya badufatiye ibihano.”

RFI ivuga ko umwanzuro w’u Burusiya mu guhana Abanyaburayi babufatiye ibihano ushobora kuzahaza bimwe mu bihugu byakeneraga umusaruro mwinshi w’ingano z’iki gihugu kiri mu byeza ingano nyinshi ku isi.

- Kwmamaza -

Medvedev avuga ko u Burusiya buzafata ibihano bucece ariko bikomeye.

Afite icyizere cy’uko bizazahaza abafatiye igihugu cye ibihano.

Umwe mu mwanzuro iki gihugu cyafashe kandi ni uko uwo ari we wese ushaka guhaha ibintu byera mu Burusiya agomba kwishyura mu mafaranga akoreshwa muri iki gihugu.

Abazi iby’ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi bavuga ko kubera ko u Burusiya busanzwe buturanye n’ibihugu by’i Burayi, byari akarusho kuri ibi bihugu kugira ngo bibone uko bitumiza ingano nyinshi.

Ibindi bihugu byeza ingano nyinshi biri kure y’u Burayi.

Ibyo ni u Bushinwa, u Buhinde, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi nka Turikiya.

Medvedev

Abategetsi b’u Burusiya bavuga ko nta mpamvu yo guha ibiribwa umwanzi, ahubwo ngo icyo buzakora ni uguha ingano zabwo ibihugu by’inshuti.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version