Baje Kwigira Kuri Traffic Police Y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza yaraye yakiriye intumwa zaturutse muri Bénin.

Zari ziyobowe n’ushinzwe igenamigambi, ubutegetsi n’imari muri Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ubwikorezi muri Repubulika ya Bénin witwa Hermann S. Djedou.

Bazamara Icyumweru mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera uko gucunga umutekano w’imihanda yo mu Rwanda bikorwa.

DIGP Ujeneza yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Bénin zifitanye umubano mwiza ushingiye ku bijyanye no gucunga umutekano w’abaturage by’umwihariko umutekano wo muhanda.

- Kwmamaza -

Ujeneza avuga ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda bitewe n’uko impanuka zo mu muhanda ziri mu biza ku isonga mu guhitana benshi.

Ati: “Umubano hagati y’ibihugu byacu byombi ntushingiye ku bufatanye gusa ahubwo ni n’imbarutso y’impinduka nziza twifuza kugeraho.”

Intumwa zo muri Bénin zasobanuriwe uko Polisi y’u Rwanda icunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe amashami yayo arimo.

Ayo mashami ni  Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara Ibinyabiziga n’Ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Polisi y’u Rwanda kandi ifite ikoranabuhanga riyifasha mu kugenzura ko ibinyabiziga bikoresha umuvuduko uringaniye kandi ntibyice amategeko y’umuhanda.

Mu ijambo rye uyoboye iri tsinda witwa Djedou yavuze ko ibiganiro bagiranye byari bikubiyemo kungurana ubunararibonye kandi ngo byatumye bumva neza ingamba zifatika zo gucunga umutekano wo mu muhanda.

Ati: “Turizera ko amasomo dukuye hano azagira uruhare runini mu kunoza ingamba z’umutekano wo mu muhanda no mu gihugu cyacu.”

Yashimangiye ko amakuru n’ibikorwa byiza biboneye mu gihe cy’inama bitazapfa ubusa, avuga ko ubumenyi bungutse buzakoreshwa mu guteza imbere ingamba z’umutekano wo mu muhanda mu gihugu cyabo.

Biteganyijwe ko izi ntumwa zizasura n’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’Ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version