Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bakurikiranyweho Impapuro Mpimbano Zirimo Izemeza Ko Abantu Bipimishije COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bakurikiranyweho Impapuro Mpimbano Zirimo Izemeza Ko Abantu Bipimishije COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 November 2021 11:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe abantu batatu ruvuga ko rwasanze bafite business yo gukora no kugurisha impapuro mpimbano. Bose ngo batangaga serivisi ku Irembo.

Bafashwe tariki 04, Ugushyingo, 2021.

Basanganywe inyandiko mpimbano  zirimo impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye, ibyemezo bigaragaza ko umuntu yipimishije COVID 19 by’abajya mu mahanga, indangamuntu, n’icyangombwa gitangwa na kaminuza kigaragaza ko umunyeshuri yarangije amasomo.

Byose ngo ntabwo byari umwimerere.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rwasanze bariya bantu bose bafitanye imikoranire.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira ati: “ Umwe agira uruhare mu gushaka abakiriya, undi agacura inyandiko mpimbano, undi akazifotora akanazisohora.”

Avuga ko mu gikorwa cyo gushakisha bariya bantu hatahuwe n’ibikoresho byari ahantu hatandukanye byifashishwa mu gukora izi nyandiko.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rusaba abakora biriya byaha kubireka bitaba ibyo bakazahanwa n’amategeko.

Rusaba kandi ibigo byose kugira amakenga no gushishoza igihe cyose byakira ibyangombwa, byaba ibitangwa n’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, bakabanza kuzigenzura ndetse bakanabaza ibigo byatanze ibyo byangombwa niba koko ari umwimerere.

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha, kandi ahanishwa ibihano byavuzwe haruguru.

TAGGED:featuredIbyahaRIBUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article EAC Pass: Abapimwe n’Abakingiwe COVID-19 Bagiye Koroherezwa Mu Ngendo Mu Karere
Next Article Icyuho Cy’Ibyo U Rwanda Rutumiza N’Ibyo Rwohereza Hanze Cyaragabanutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?