Bakurikiranyweho Impapuro Mpimbano Zirimo Izemeza Ko Abantu Bipimishije COVID

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe abantu batatu ruvuga ko rwasanze bafite business yo gukora no kugurisha impapuro mpimbano. Bose ngo batangaga serivisi ku Irembo.

Bafashwe tariki 04, Ugushyingo, 2021.

Basanganywe inyandiko mpimbano  zirimo impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye, ibyemezo bigaragaza ko umuntu yipimishije COVID 19 by’abajya mu mahanga, indangamuntu, n’icyangombwa gitangwa na kaminuza kigaragaza ko umunyeshuri yarangije amasomo.

Byose ngo ntabwo byari umwimerere.

- Advertisement -

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rwasanze bariya bantu bose bafitanye imikoranire.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira ati: “ Umwe agira uruhare mu gushaka abakiriya, undi agacura inyandiko mpimbano, undi akazifotora akanazisohora.”

Avuga ko mu gikorwa cyo gushakisha bariya bantu hatahuwe n’ibikoresho byari ahantu hatandukanye byifashishwa mu gukora izi nyandiko.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rusaba abakora biriya byaha kubireka bitaba ibyo bakazahanwa n’amategeko.

Rusaba kandi ibigo byose kugira amakenga no gushishoza igihe cyose byakira ibyangombwa, byaba ibitangwa n’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, bakabanza kuzigenzura ndetse bakanabaza ibigo byatanze ibyo byangombwa niba koko ari umwimerere.

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha, kandi ahanishwa ibihano byavuzwe haruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version