Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BAL 2023:Ikipe Ihagarariye u Rwanda Yatangiye Itsinda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

BAL 2023:Ikipe Ihagarariye u Rwanda Yatangiye Itsinda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2023 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

REG BBC yatangiye itsinda ikipe yo muri Nigeria yitwa Kwara Falcons ku manota 64 kuri 48. Ni umukino wayo wa mbere ikinnye mu irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL 2023, riri kubera i Dakar muri Senegal.

Agace k’umukino waraye uhuje aya makipe yombi karangiye REG BBC ihagaze neza kuko yinjiranye imbaduko ifatika.

Karangiye irusha iyo bari bahanganye kuko yari ifite amanota 16-9.

Aka kabiri kaje gakomereye REG BBC.

Iminota itanu ibanza, REG BBC yakinnye neza ariko  abakinnyi bayo bananirwa rugikubita kuko byageze mu minota yako ya nyuma Kwara Falcons ifite amanota 31-29.

Umukinnyi wayo ukomeye witwa Jawad Adekoya niwe wayatsinze.

Umwe muri ba kizigenza ba REG BBC witwa Adonis Filer wa REG yari yacitse intege bigira ingaruka ku mikinire ya bagenzi be.

Bidatinze, REG BBC yikosoye iratsinda.

Umukinnyi wayo witwa Cleveland Thomas na mugenzi we  Pitchou Manga bafashije ikipe kugaruka ubuyanja itsinda ako gace.

REG BBC yinjije amanota 27 n’aho Kwara Falcons karangiye ifite umunani(8)gusa.

Kubera ko yari yizigamiye amanota ahagije, REG BBC yakinnye agace ka kane( ari nako ka nyuma) yugarira ngo batayisahura ibyo yari yahunitse.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Pitchou Manga bugariye baradanangira.

Muri Dakar Arena aho uriya mukino wabereye, abafana ba REG bari benshi kuko barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo bari baturutse muri Senegal no mu bihugu bituranye nayo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Werurwe, 2023 nibwo REG izakina umukino wayo wa kabiri uzayihuza na Abidjan Basketball Club yo muri Côte d’Ivoire.

TAGGED:AmanotaBALBasketballfeaturedREGSenegal
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwenya Wo Muri ‘Bigomba Guhinduka’ Yagizwe Intere N’Abagizi Ba Nabi
Next Article MONUSCO Irashaka Kongererwa Ibikoresho Ngo Ikore Neza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?