Ikipe Al Ahli Tripoli BBC yatsinze APR BBC amanota 90-68 mu mukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi iyitsinda iyirusha mu buryo bugaragara.
Wari umukino wa gatatu mu mikino iri gukinirwa irushanwa bise Nile Conference, rimwe mu yandi atatu agize irushanwa nyafurika cya Basketball bita BAL 2025 riri kubera muri BK Arena.
Umukino waraye uhuje APR BBC na Al Ahli Tripoli BBC wari witabiriwe n’abafana benshi ariko ikipe y’u Rwanda irabatenguha.
Umwe mu bakinnyi bakomeye ba APR BBC batakinnye ni Aliou Diarra wagiriye ikibazo cy’imikaya mu mukino uheruka wahuje ikipe ye ya MBB yo muri Afurika y’Epfo.
Umukino ugitangira, wabonaga ko APR BBC ihagaze neza ndetse Chasson Randle ayitsindira amanota menshi biza kurangira agace ka mbere karangiye iri imbere n’amanota 17 kuri 11 ya Al Ahli Tripoli.
Aka kabiri nako yakitwayemo neza, abakinnyi bayo barimo Obadiah Noel na Youssoupha Ndoye barayitsindira.
Gusa ntibyakomeje kuko abakinnyi ba Libya baje kwiminjiramo agafu banganya na APR BBC baza ko kuyicaho.
Abakinnyi bayo bakomeye bayizamuriye urwego ni Jean Jacques Boissy na Mohamed Sadi.
Ku isegonda rya nyuma ry’igice cya mbere Boissy yatsinze amanota atatu bituma ikipe ye ijya mu karuhuko irisha mukeba inota kuko yari ifite 42-41.
Agace ka gatatu karanzwe n’umukino utuje cyane kuko amanota yagabanutse ku mpande zombi.
Uko iminota yicumaga, ni ko ikipe ya Libya (Al Ahli) yongereye ikinyuranyo itsinda APR BBC igera ku manota 57-50.
Agace ka gatatu karangiye Al Ahli Tripoli ifite amanota 61 kuri 52 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, yakomeje gutsinda APR BBC bitewe ahanini no gutakaza imipira kw’abakinnyi bayo, izamura amanota agera kuri 86 kuri 65 ya APR BBC, ni ukuvuga ikinyuranyo cy’amanota 21.
Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yatsinze APR BBC amanota 90-68 uba umukino wa mbere itakaje muri itatu imaze gukina.
Kuwa Kane nibwo hazatangira imikino yo kwishyura, Al Ahli Tripoli ikazakina na Nairobi City Thunder saa 16:00, mu gihe APR BBC izakina na MBB saa 19:00.