Bamporiki Arasomerwa Ku Bujurire Bwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Hon Edouard Bamporiki muri uriya muhango

Kuri uyu wa Mbere taliki 16, Urukiko rukuru ruri butangaze icyemezo cyarwo ku bujurire bwa Hon Edouard Bamporiki uherutse kujuririra igihano yahawe.

Hari  Taliki 19, Ukuboza, 2022 nibwo Bamporiki yitabaga Urukiko rukuru kugira ngo aburane mu bujurire yatanze ku byaha yahamijwe.

Ibyo byaha birimo  kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha umuntu ahabwa n’itegeko.

Muri Nzeri, 2022  urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye uyu mugabo gufungwa imyaka ine, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni Frw 60.

- Advertisement -

Icyo gihe mu isesengura ryarwo, ku cyaha cya mbere Bamporiki  yaregwaga urukiko ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye, hakaba hari n’ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Edouard Bamporiki yarakiriye Miliyoni Frw 5 yitwa inzoga ‘nabyo ari indonke.’

Inteko iburanisha yanavuze  ko urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwanzura  ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryabanje.

Rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga na amande ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mike nibwo Inteko yaburanishije urubanza rwa Edouard Bamporiki yatangiye gusoma imyanzuro yagezeho.

Icyakora ntiyari ahari ndetse n’ubushinjacyaha ntibwitabiriye isomwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version