Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamporiki Mu Rw’Ubujurire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bamporiki Mu Rw’Ubujurire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2022 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Edouard Bamporiki wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco, kuri uyu wa mbere Taliki 19, Ukuboza, 2022 yitabye Urukiko rukuru kugira ngo aburane mu bujurire yatanze ku byaha yahamijwe.

Ibyo byaha birimo  kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha umuntu ahabwa n’itegeko.

Muri Nzeri, 2022 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe mu isesengura ryarwo, ku cyaha cya mbere Bamporiki  yaregwaga urukiko ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye, hakaba hari n’ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Edouard Bamporiki yarakiriye Miliyoni Frw 5 yitwa inzoga ‘nabyo ari indonke.’

Inteko iburanisha yanavuze  ko urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwanzura  ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryabanje.

Rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga na amande ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mike nibwo Inteko yaburanishije urubanza rwa Edouard Bamporiki yatangiye gusoma imyanzuro yagezeho.

Icyakora ntiyari ahari ndetse n’ubushinjacyaha ntibwitabiriye isomwa.

TAGGED:BamporikifeaturedUbujurireUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Ubusinzi Bukomeye Buravugwa K’Umuyobozi Ku Rwego Rw’Akarere N’Umurenge
Next Article Rwanda: Intumwa Z’u Burundi Zaje Gusaba Abarundi Gutahuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?