Nyuma yo kunganya na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino waraye uhurije aya mapike muri Kigali Pelé Stadium, abafana na APR FC ntibishimiye uku kunganya, ubu bakaba basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kwirukana umutoza Thierry Forger cyangwa se ‘akaganirizwa.’
Uko bigaragara, icyarakaje abafana ni uko Bugesera FC yishyuye APR FC mu minota ya nyuma y’umukino.
Bavuga ko kuba bishyuwe kiriya gitego ku munota wa nyuma byatewe n’irindi kosa Forger yakoze.
Hari abamushinja ‘kudasoma neza’ umukino ntamenye igihe nyacyo cyo gukinisha umukinnyi runaka mu gihe gikwiye.
Mu kiganiro umwe mu bafana yahaye itangazamakuru yibajije ukuntu umutoza atinyuka gusimbuza hasigaye iminota mike cyane ngo umukino urangire.
Ibyiza kuri bo ni uko yajya abona ko hari ibikenewe gukosorwa hakiri kare, aho kugira ngo abikore impitagihe.
Kuba APR FC y’ubu itsindwa kandi yarazanye abanyamahanga nabyo ngo biragayitse ndetse ngo irutwa n’iyahoze ikinwamo n’Abanyarwanda gusa.
Nk’uko bimeze kuri Rayon Sports, abakinnyi ba APR FC nabo bananirwa mu minota ya nyuma bigatuma ikipe bahanganye iyitsinda.
Kuri APR FC niko biherutse kugenda ubwo yakinaga na Marines FC, ibitego 2-2 ndetse byanabaye igihe yatsindaga Musanze FC bigoranye ibitego 2-1.
Kuwa Gatanu taliki 13, Ukwakira, 2023 nibwo APR FC izakina na Mukura VS, hakazaba ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umukino ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma izakina na Etincelles FC ni ukuvuga taliki 21,Ukwakira, 2023, mbere yo kwakira mukeba Rayon Sports ku wa 29, Ukwakira, 2023.