Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Bamwe’ Mu Bapolisi Ba Malawi Bazajya Bahugurirwa Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

‘Bamwe’ Mu Bapolisi Ba Malawi Bazajya Bahugurirwa Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2021 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Malawi IGP George Kainja kuri uyu wa Kabiri yasuye Ishuri rya Polisi iri mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, asiga avuze ko abapolisi bo muri Malawi bafite gahunda yo kuzajya bahugurirwa muri kiriya kigo cya Polisi y’u Rwanda.

IGP George Kainja n’itsinda bari kumwe basuye ibikorwaremezo biri muri ririya shuri harimo amashuri, amacumbi, ahakorerwa imyitozo ngororamubiri n’ahandi.

Baganiriye n’itsinda ry’abapolisi bari mu mahugurwa abategurira kuzajya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu mahanga.

Baneretswe imyitozo ikorwa n’abo bapolisi, ibikoresho bakoresha, uko barasa n’ibindi bakora mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro.

Mu ijambo rya IGP Kainja yashimye ibyo yabonye muri iryo shuri cyane cyane ubumenyi buhatangirwa n’uko butangwa.

Nyuma yo kubibona yavuze ko  yifuza ko na bamwe mu bapolisi ba Malawi bazajya baza kuhahererwa imyitozo.

Ati “Nishimiye gusura iri shuri kugira ngo ndebe zimwe muri gahunda n’intambwe byagezweho naryo. Twashimishijwe cyane n’imiterere n’imitegurire y’imikorere y’ishuri, byerekana ubushobozi buhanitse mu kubungabunga umutekano w’abaturage no gutabara vuba. Twifuzaga ko bamwe mu bapolisi bacu bazaza mu mahugurwa y’ubutaha azabera hano.”

IGP Kainja ari kumwe na CP Niyonshuti ubwo bari bageze i Gishari

Kuva mu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye.

Muri yo harimo no guhanahana amahugurwa hagamijwe kongerera ubushobozi abapolisi b’ibihugu byombi.

IGP Dr. George Hadrian Kainja n’itsinda rimuherekeje bakiriwe n’umuyobozi waryo, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.

CP Niyonshuti yasobanuriye abashyitsi  amavu n’amavuko y’iri shuri rya Polisi  y’u Rwanda (PTS-Gishari) anagaragaza uruhare rwaryo mu guhugura abapolisi ndetse na zimwe mu zindi nzego z’umutekano zunganira Polisi y’u Rwanda  mu gucunga umutekano w’Igihugu.

Yakomeje agaragariza abashyitsi ko usibye amasomo ajyanye no gucunga umutekano, abapolisi bahigishirizwa amasomo ajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, uburenganzira bwa muntu byose bikabafasha guhorana ikinyabupfura no gukora  kinyamwuga.

TAGGED:featuredKainjaKomiseriMalawiPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article WHO Yemeje CoronaVac Mu Nkingo Za COVID-19
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Ambasaderi W’u Bwongereza Wasoje Manda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?