‘Bamwe’ Mu Bapolisi Ba Malawi Bazajya Bahugurirwa Mu Rwanda

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Malawi IGP George Kainja kuri uyu wa Kabiri yasuye Ishuri rya Polisi iri mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, asiga avuze ko abapolisi bo muri Malawi bafite gahunda yo kuzajya bahugurirwa muri kiriya kigo cya Polisi y’u Rwanda.

IGP George Kainja n’itsinda bari kumwe basuye ibikorwaremezo biri muri ririya shuri harimo amashuri, amacumbi, ahakorerwa imyitozo ngororamubiri n’ahandi.

Baganiriye n’itsinda ry’abapolisi bari mu mahugurwa abategurira kuzajya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu mahanga.

Baneretswe imyitozo ikorwa n’abo bapolisi, ibikoresho bakoresha, uko barasa n’ibindi bakora mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro.

- Advertisement -

Mu ijambo rya IGP Kainja yashimye ibyo yabonye muri iryo shuri cyane cyane ubumenyi buhatangirwa n’uko butangwa.

Nyuma yo kubibona yavuze ko  yifuza ko na bamwe mu bapolisi ba Malawi bazajya baza kuhahererwa imyitozo.

Ati “Nishimiye gusura iri shuri kugira ngo ndebe zimwe muri gahunda n’intambwe byagezweho naryo. Twashimishijwe cyane n’imiterere n’imitegurire y’imikorere y’ishuri, byerekana ubushobozi buhanitse mu kubungabunga umutekano w’abaturage no gutabara vuba. Twifuzaga ko bamwe mu bapolisi bacu bazaza mu mahugurwa y’ubutaha azabera hano.”

IGP Kainja ari kumwe na CP Niyonshuti ubwo bari bageze i Gishari

Kuva mu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye.

Muri yo harimo no guhanahana amahugurwa hagamijwe kongerera ubushobozi abapolisi b’ibihugu byombi.

IGP Dr. George Hadrian Kainja n’itsinda rimuherekeje bakiriwe n’umuyobozi waryo, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.

CP Niyonshuti yasobanuriye abashyitsi  amavu n’amavuko y’iri shuri rya Polisi  y’u Rwanda (PTS-Gishari) anagaragaza uruhare rwaryo mu guhugura abapolisi ndetse na zimwe mu zindi nzego z’umutekano zunganira Polisi y’u Rwanda  mu gucunga umutekano w’Igihugu.

Yakomeje agaragariza abashyitsi ko usibye amasomo ajyanye no gucunga umutekano, abapolisi bahigishirizwa amasomo ajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, uburenganzira bwa muntu byose bikabafasha guhorana ikinyabupfura no gukora  kinyamwuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version