Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarashe drone ya Iran yari yegereye ubwato bunini bw’intambara bwayo buri mu nyanja bwitwa USS Abraham Lincoln, buri mu Nyanja ya Arabie.
Iyo drone yo mu bwoko bwa Shahed-139 ya Iran yaganaga kuri ubwo bwato, maze iraswa n’indege y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa F-35, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba Amerika kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi w’ingabo za Amerika zishinzwe Uburasirazuba bwo Hagati (US Central Command) yavuze ko iyo drone “yegereye ku buryo buteye impungenge” ubwato Abraham Lincoln, kandi ko intego yayo itari isobanutse.
Yongeyeho ko ubwo bwato bwari buri nko ku bilometero 500 uvuye ku nkombe z’Amajyepfo ya Iran.
Nyuma y’ibi, ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka gato, nyuma yo kuba byari byagabanutseho hejuru ya 4% ku wa Mbere bitewe n’icyizere cy’uko Amerika na Iran bashobora kugirana amasezerano ntibarwane.
Perezida wa Amerika Donald Trump yabwiye abanyamakuru bari mu biro bye bya Oval Office ku wa Mbere ati: “Ubu dufite amato ari mu nzira ajya hafi ya Iran, amato manini—manini kandi meza kurusha andi. Hari n’ibiganiro turimo kugirana na Iran, tuzareba uko bizagenda.”
Yongeyeho ati: “Niba twumvikanye, byaba ari byiza cyane; niba bitagenze gutyo, hashobora kuba ibintu bibi cyane.”
Ku wa Kabiri, Perezida wa Iran yemeje ko yategetse ko hatangira ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amagambo akakaye Trump yari yatangaje.
Biteganyijwe ko inama iganisha k’ukwirinda intambara hagati ya Teheran na Washington izabera muri Turukiya ku wa Gatanu, nyuma y’ubuhuza bwakozwe na Ankara, Misiri, Oman na Qatar, nk’uko umuyobozi muri kimwe muri ibi bihugu yabibwiye AFP.
Gusa Iran ntiratangaza aho ibiganiro byabera ku mugaragaro.
Trump yari yavuze ko hashobora kuba igikorwa cya gisirikare, ndetse anohereza itsinda ry’amato y’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’imyigaragambyo yo muri Iran yamaganaga ubutegetsi, yakurikiwe no gushaka kuyiburizamo byahitanye abatari bake.
Nubwo bimeze bityo, Trump yavuze ko agifite icyizere cy’uko Washington na Tehran bashobora kumvikana, ariko yongera kwibutsa ko “ibintu bibi bishobora kuba” niba nta masezerano abayeho.
Ku ruhande rwayo, Iran ivuga ko ishaka inzira ya dipolomasi, ariko ikanavuga ko iziranaho bikomeye nigabwaho igitero.
Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yanditse kuri X (Twitter) ati: “Nategetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga gutangira ibiganiro biboneye mu gihe haba hari umwuka mwiza wo kuganira utarimo iterabwoba no gusaba ibintu bidafite ishingiro.”
Yongeyeho ko ibyo biganiro byaturutse ku busabe bw’“ibihugu by’inshuti”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar yavuze ko ibiganiro na Iran bikomeje “ku buryo bukomeye cyane”, bifatanyije n’ibihugu byose bituranye na yo.
Umuyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) nawe yavuze ko Iran ikeneye kugirana amasezerano no kongera kubaka umubano wayo na Amerika.
Umujyanama wa Perezida wa UAE, Anwar Gargash, yavuze ati: “Ndifuza kubona ibiganiro bya buri wese hagati ya Iran na Amerika biganisha ku kumvikana, kugira ngo ibyo bibazo bitazajya bisubira buri munsi.”
Iran yashimangiye kenshi ko ibiganiro byose bigomba kwibanda gusa kuri gahunda yayo yo gutunganya ubutare bukorwamo ingufu za nikileyeri , igahakana burundu ibiganiro Amerika ivuga ko byaba bishingiye k’ukuyibuza gutunga intwaro za kirimbuzi.
Mu kiganiro na CNN cyatambutse ku wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araghchi yavuze ko Iran yatakaje icyizere kuri Amerika nk’umufatanyabikorwa w’ibiganiro, ariko ko amasezerano ku by’ingufu za Nikileyeri yo ashoboka.
Ati: “Ndabona amahirwe y’uko habaho ikindi kiganiro niba itsinda rya Amerika rikurikije ibyo Perezida Trump yavuze: kugirana amasezerano aboneye kandi angana, agamije kwemeza ko nta ntwaro za nucléaire zibaho.”
Ibiganiro kuri iki kibazo byahagaze umwaka ushize nyuma y’uko Israel igabye ibitero bikomeye kuri Iran muri Kamena, 2025, bitangiza intambara yamaze iminsi 12.
Ibyo bitero byibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare bihitana abayobozi b’ingabo, abahanga mu bya nucléaire n’abandi bantu benshi bakomeye muri Iran.
Amerika nayo yinjiye mu ntambara by’igihe gito, igaba ibitero ku bigo bya nucléaire bikomeye, icyo gihe Iran nayo yasubije irasa misile na drone kuri Israel, ndetse igaba igitero ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Qatar.
Kuva Trump yagaruka ku butegetsi muri Mutarama, 2025, yongeye gushyira mu bikorwa politiki ye y’igitutu gikomeye, ashyiraho ibihano bikaze byarushijeho gushegesha ubukungu bwa Iran.
Imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’ibiciro yabereye i Tehran muri Ukuboza, iza kwagukira igihugu cyose, ikurikirwa n’igikorwa gikomeye cy’ubutegetsi cyahitanye abantu benshi kigamije kuyicubya.
Abayobozi ba Iran bemeye ko abantu barenga 3,000 bapfuye muri izo mvururu, ariko bakavuga ko benshi muri bo bakoragaibikorwa by’iterabwoba.
Ishyirahamwe Human Rights Activists News Agency (HRANA) rikorera muri Amerika rivuga ko ahubwo hapfuye abantu barenga 6,854, bigaragambyaga bishwe n’inzego z’umutekano, mu gihe andi mashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu avuga ko uwo mubare ushobora kuba munini kurushaho.
HRANA ivuga kandi ko hamaze gufatwa abantu nibura 50,235 bafunzwe bazira imyigaragambyo, kandi ko gufata abandi bigikomeje.
Itangazamakuru ryo muri Iran rivuga ko hafashwe abanyamahanga 139, mu gihe ubutegetsi bwa Iran bushinja Amerika na Israel kuba inyuma y’izo mvururu.
Umuyobozi Mukuru wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yagereranyije iyo myigaragambyo n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi, anihanangiriza ko Amerika iramutse igabye igitero kuri Iran, hashobora kuba intambara y’akarere kose.