Binyuze mu marushanwa imaze igihe ikoresha k’ubufatanye n’ibigo by’amashuri, Banki nkuru y’u Rwanda iri gutegura abanyeshuri ngo nibarangiza amasomo yabo bazabe bazi kurema no gucunga neza imari.
Ni mu rwego rwo gutegura abahanga mu byo gucunga imari no kubyaza amafaranga ayandi.
Amarushanwa nkayo asanzwe ari ngarukamwaka, akibanda k’uguha abanyeshuri bo mu mashuri abanza ubumenyi bw’ibanze, ariko bugenda bukura, bwiyongera ku bwo bigira mu mashuri kugira ngo bazagire uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.
Abanyeshuri bitabira ayo marushanwa ni abasanzwe baribumbiye mu matsinda yo mu bigo byabo yiswe BNR Economic Clubs, bakitabira amarushanwa yitwa NBR Schools Quiz Challenge.
Kuri ubu, amarushanwa ya NBR Schools Quiz Challenge yahurije hamwe ibigo by’amashuri 44 mu gihugu hose, batangira bahatana ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’igihugu.
Ari muri gahunda ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo gufasha urubyiruko kumenya uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze no kumenya imikorere n’akamaro byayo.
Nyuma y’amajonjora, Ibigo byageze ku rwego rw’igihugu ni bibiri ari byo St Ignatius High School ryo mu Mujyi wa Kigali ari naryo ryegukanye umwanya wa mbere na Collège du Christ-Roi yo mu Karere ka Nyanza ryabaye irya kabiri.
Buri tsinda ryari rigizwe n’abanyeshuri bane, bakaba barahiganywe mu bumenyi mu by’imikorere ya BNR n’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Umwe mu banyeshuri bagize itsinda ryatsinze witwa Keza Lauren wiga imibare, ikoranabuhanga n’ubukungu (Maths-Computer and Economics) avuga ko kugira ubumenyi nk’ubwo ari ingenzi mu buzima.
Ati: “ Aya marushanwa ya NBR Schools Quiz Challenge afite akamaro kanini kuko yaramfashije nk’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubukungu. Yamfashije kumenya byinshi k’ubukungu bw’igihugu no kumenya uko Banki Nkuru y’u Rwanda ikora” .
Ashima ko iyi ari inshuro ya kabiri yitabiriye irushanwa nk’iryo, akemeza ko ari inyongera ku bumenyi yari asanganywe k’ubukungu bw’u Rwanda kandi ko azakomeza kwiga.
Abo muri Collège Christ-Roi nabo bavuga ko nubwo batabaye aba mbere bazakomeza kwiga no kwitabira amarushanwa nk’ariya.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Hakuziyaremye M. Soraya avuga ko NBR Schools Quiz Challenge igamije kubiba imbuto zizavamo abayobozi n’abakozi b’ejo hazaza mu rwego rw’ubukungu n’imari.
Ni uburyo bufasha abanyeshuri kumenya imikorere n’inshingano by’iyi Banki, bakagira ubumenyi k’ubukungu n’imari bityo mu gihe kiri imbere bakazavamo abakozi beza ba BNR no mu bindi bigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Ati: “Uretse kubafasha kugira ubumenyi mu by’ubukungu no kumva mu buryo bworoshye ibijyanye n’ubukungu. Intego yacu ni ukubiba imbuto zizabyara inzobere mu bukungu no muri politiki. Birumvikana ko dushaka no kubiba imbuto z’abazavamo abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe kizaza”.
Mu kugira icyo avuga kuri iri rushanwa, Joseph Nsengimana uyobora Minisiteri y’uburezi yavuze ko amarushanwa nk’ayo atyaza ubwenge bw’abanyeshuri biga ubukungu, imibare n’ikoranabuhanga, bikabategurira kuzavamo inzebere z’u Rwanda muri izo nzego.

Asaba ko ibintu nk’ibyo byazakomeza bikaguka bikagera no mu yandi mashuri.
Muri aya marushanwa, itsinda rya mbere ryahembwe igikombe n’inyemezabumenyi( certificate) bihabwa ikigo bigaho kandi buri munyeshuri mu bagize itsinda ryatsinze ahembwa mudasobwa na Frw 400,000 akazashorwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Bahawe uburyo bwo kujya bagirana inama na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda no kwitabira inama itaha kuri politike y’ifaranga n’uko ubukugu buhagaze yitwa MPFSS.
Itsinda rya kabiri ryahembwe igikombe, inyemezabumenyi( certificate) bihabwa ikigo, mudasobwa kuri buri munyeshuri na Frw 200,000 azashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Abarimu bafashije abanyeshuri mu myiteguro no mu gihe cy’amarushanwa nabo barahembwa uwo mu ishuri St. Ignatius High School ahabwa Frw 400,000 naho uwa Collège du Christ Roi ahembwa Frw 300,000 nayo akazashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Amarushanwa ya NBR Schools Challenge yatangiye mu mwaka wa 2019 yitabirwa n’ibigo by’amashuri 36, uyu mwaka[2025] ibigo byitabiriye ni 44 byose bikaba bifite amatsinda y’ubukungu yashinzwe na BNR.

