Itangazo rya Banki y’Isi ryasohotse kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Kanama, 2023 rivuga ko nta wundi mushinga w’iterambere rya Uganda bazatera inkunga kubera ko badashaka ko hari bamwe mu baturage ba kiriya gihugu bazayihezwaho kubera ko ‘ari abatinganyi.’
Iki cyemezo kivuga ko kuba hari itegeko Uganda iherutse gutora ryo kurwanya ubutinganyi bivuze ko hari bamwe mu baturage bayo batazungukirwa n’imishinga itandukanye irimo n’iyo Banki y’isi itera inkunga.
Ku rubuga rw’iyi Banki handitseho ko kubera iyo mpamvu, bagiye guhagarika amafaranga bahaga Uganda mu mishinga y’iterambere kuzageza ubwo izagaragaza ko buri muturage wayo afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we.
Iyi banki ivuga ko itegeko rirwanya ubutinganyi riherutse kwemerwa muri Uganda rinyuranyije n’indangagaciro igenderaho.
Ni itegeko bise Anti-Homosexuality Act.
Iki cyemezo cya Banki y’isi kije gikurikira ibyo Inteko ishinga amategeko y’Amerika yari imaze igihe itangaje ko bikwiye ko Washington yereka Kampala ko kwemeza ririya tegeko byabaye ikosa rikomeye rya Politiki.