Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banyarwanda Ntimuzemera Gupfa Nk’Isazi-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Banyarwanda Ntimuzemera Gupfa Nk’Isazi-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2025 3:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kagame avuga ko  Abanyarwanda bakwiye kutemera ko hari uwo ari we wese uzabasaba gutega ijosi ngo bicwe hanyuma ngo babyemere nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize.

Yababwiye ko amateka asharira yatambutse yatumye Abanyarwanda bayavanamo imbaraga zikomeye zituma batagomba kwemera ko hari ubagira agafu k’imvugwarimwe.

Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko umunsi umwe hari inshuti ye yigeze kumubaza uko we nk’umuntu abasha guhuza amateka asharira yaciyemo n’ibihe bigoye abayemo ubu.

Icyakora, asanga icyo kibazo cyararebaga u Rwanda muri rusange hashingiwe ku byarubayeho n’’uko rubayeho muri iki gihe.

Kagame avuga ko yasubije uwo muntu ko kuva ibintu byatangira nta gihu na kimwe cyari ho cyari bubuze ko byombi byabana, kandi abantu bakabana nabyo nk’uko biri.

Kuri we, Abanyarwanda bagombaga kubaho mu gihe kigoye muri iki gihe batirengagije ko gifitanye isano n’amateka yabo asharira.

Ngo Abanyarwanda bari bafite guhitamo kutita ku byatambutse bityo bakabaho nk’abatazabaho ejo cyangwa se bagahagarara bagahangana n’uko ibintu byifashe.

Kagame avuga ko kuba abantu bafite icyizere cyo kuzabaho ejo bitatewe n’uko ababishe babiretse, ahubwo byatewe n’uko ejo hazaza hari abantu, byanze bikunze,  bazahaguruka bakarwanira kubaho kwabo.

Yemera ko hari abahoze bifuza ko u Rwanda ruzima, kandi abo bakiri ho.

Kubera iyo mpamvu, avuga ko abantu bagomba guhaguruka bagaharanira kubaho kandi bakabikora batayobewe ko bazahasiga ubuzima.

Ati: “ Aho kugira ngo urekere aho, uhebere urwaje wumve ko abandi bari bukugenera kubaho, ugomba guhaguruka ukabirwanira, ntiwumve ko kubaho kwawe ari impano y’abandi”.

Perezida Kagame kandi avuga ko hari abandi bigeze kumusaba kudakomeza kubwiza ukuri abakomeye ku isi kuko bashoboraga kuzamuhitana.

Undi yabasubije ko aho kugira ngo abeho mu kinyoma no kubeshya byaruta ko yakwipfira.

Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda nabo guhaguruka bakarwanira kubaho kwabo, kandi yemeza ko iyo uhagurutse ukarwanira ukuri kwawe uba ufite amahirwe yo kubaho kandi neza.

Ati: “ Nzabwira uwo ari we wese kumva imbere[go to hell] igihe cyose azaza ambwira ngo duceceke tureke kwirwanaho. Nzababwira ko bafite ibibazo byabo bagomba kwitaho, ko badakwiye kwivanga mu bibazo bireba Abanyarwanda, bireba gupfa no kubaho kwabo”.

Kagame avuga ko ikimuhangayikishije ari ukubona habaho Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bumva ko hari uzaza akabogeraho uburimiro.

Asanga ibyo ari agasuzuguro abantu badakwiye na rimwe kwemera.

Yongeye kuvuga ko ‘hari abayobozi b’ibicucu’ bakoreshwa nk’ibipupe bagasahura imitungo y’ibihugu byabo, abaturage bagasonza, amafaranga akigira mu mahanga.

Ikibabaje ngo ni uko abantu nk’abo bakirwa mu Mirwa mikuru yo mu Burengerazuba bw’isi bagashimirwa nk’aho imibereho y’ababituye ari myiza.

Byiyongera ho ko abo mu bihugu bikomeye bashyigikiye abo bantu, bakumva ko ibyo bakora ntacyo bitwaye, byakwihanganirwa.

Kagame yavuze ko kuba Jenoside itaramaze Abatutsi mu myaka 31 ishize, cyabagize abantu bakomeye, biteguye kutazongera gupfa nk’isazi.

Avuga ko kwiranira kw’Abanyarwanda ari uguhagarara bakereka uwo ari we wese ushaka kubagira insina ngufi ko bitazamuhira.

Ati: “ Banyarwanda ndabasaba gukenyera mugakomeza, mukitegura kutemerera uwo ari we wese kubagira agatebo kayora ivu”.

TAGGED:featuredGisoziJenosideKagameKwibukaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR Women Volleyball na Police Women VC Zikwiye Kwigengesera
Next Article Uganda: Impanuka Ikomeye Yahitanye Abantu 12
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Rwanda: Imirasire Igiye Gukoreshwa Mu Kuyungurura Amazi Yo Mu Ngo

Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi

Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ingabo Z’u Rwanda Zavuze Ku Musirikare Wazo Wafatiwe Mu Burundi

Rusizi: Inzu Y’Ubucuruzi Yakongotse Nta Bwishingizi

Kigali: Abarimo Umukobwa Bakurikiranyweho Gucuruza Urumogi

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Visit Rwanda Yageze Muri Basketball Ya Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Pyramids FC Yazanye Abakinnyi Bakomeye Bo Gutsinda APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?