Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiye kutemera ko hari uwo ari we wese uzabasaba gutega ijosi ngo bicwe hanyuma ngo babyemere nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize.
Yababwiye ko amateka asharira yatambutse yatumye Abanyarwanda bayavanamo imbaraga zikomeye zituma batagomba kwemera ko hari ubagira agafu k’imvugwarimwe.
Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko umunsi umwe hari inshuti ye yigeze kumubaza uko we nk’umuntu abasha guhuza amateka asharira yaciyemo n’ibihe bigoye abayemo ubu.
Icyakora, asanga icyo kibazo cyararebaga u Rwanda muri rusange hashingiwe ku byarubayeho n’’uko rubayeho muri iki gihe.
Kagame avuga ko yasubije uwo muntu ko kuva ibintu byatangira nta gihu na kimwe cyari ho cyari bubuze ko byombi byabana, kandi abantu bakabana nabyo nk’uko biri.
Kuri we, Abanyarwanda bagombaga kubaho mu gihe kigoye muri iki gihe batirengagije ko gifitanye isano n’amateka yabo asharira.
Ngo Abanyarwanda bari bafite guhitamo kutita ku byatambutse bityo bakabaho nk’abatazabaho ejo cyangwa se bagahagarara bagahangana n’uko ibintu byifashe.
Kagame avuga ko kuba abantu bafite icyizere cyo kuzabaho ejo bitatewe n’uko ababishe babiretse, ahubwo byatewe n’uko ejo hazaza hari abantu, byanze bikunze, bazahaguruka bakarwanira kubaho kwabo.
Yemera ko hari abahoze bifuza ko u Rwanda ruzima, kandi abo bakiri ho.
Kubera iyo mpamvu, avuga ko abantu bagomba guhaguruka bagaharanira kubaho kandi bakabikora batayobewe ko bazahasiga ubuzima.
Ati: “ Aho kugira ngo urekere aho, uhebere urwaje wumve ko abandi bari bukugenera kubaho, ugomba guhaguruka ukabirwanira, ntiwumve ko kubaho kwawe ari impano y’abandi”.
Perezida Kagame kandi avuga ko hari abandi bigeze kumusaba kudakomeza kubwiza ukuri abakomeye ku isi kuko bashoboraga kuzamuhitana.
Undi yabasubije ko aho kugira ngo abeho mu kinyoma no kubeshya byaruta ko yakwipfira.
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda nabo guhaguruka bakarwanira kubaho kwabo, kandi yemeza ko iyo uhagurutse ukarwanira ukuri kwawe uba ufite amahirwe yo kubaho kandi neza.
Ati: “ Nzabwira uwo ari we wese kumva imbere[go to hell] igihe cyose azaza ambwira ngo duceceke tureke kwirwanaho. Nzababwira ko bafite ibibazo byabo bagomba kwitaho, ko badakwiye kwivanga mu bibazo bireba Abanyarwanda, bireba gupfa no kubaho kwabo”.
Kagame avuga ko ikimuhangayikishije ari ukubona habaho Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bumva ko hari uzaza akabogeraho uburimiro.
Asanga ibyo ari agasuzuguro abantu badakwiye na rimwe kwemera.
Yongeye kuvuga ko ‘hari abayobozi b’ibicucu’ bakoreshwa nk’ibipupe bagasahura imitungo y’ibihugu byabo, abaturage bagasonza, amafaranga akigira mu mahanga.
Ikibabaje ngo ni uko abantu nk’abo bakirwa mu Mirwa mikuru yo mu Burengerazuba bw’isi bagashimirwa nk’aho imibereho y’ababituye ari myiza.
Byiyongera ho ko abo mu bihugu bikomeye bashyigikiye abo bantu, bakumva ko ibyo bakora ntacyo bitwaye, byakwihanganirwa.
Kagame yavuze ko kuba Jenoside itaramaze Abatutsi mu myaka 31 ishize, cyabagize abantu bakomeye, biteguye kutazongera gupfa nk’isazi.
Avuga ko kwiranira kw’Abanyarwanda ari uguhagarara bakereka uwo ari we wese ushaka kubagira insina ngufi ko bitazamuhira.
Ati: “ Banyarwanda ndabasaba gukenyera mugakomeza, mukitegura kutemerera uwo ari we wese kubagira agatebo kayora ivu”.