Barack Obama Nawe Yemeye Kuzafasha Kamala Kwiyamamaza

Barack Obama yaraye ahamagaye Kamala Harris amubwira ko we n’umuryango we biyemeje kuzamushyigikira mu kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Ni icyemezo cyari kitezwe na benshi mu bakurikirana politiki y’Amerika kuko ijwi rya Obama rikomeye kandi ryasaga nk’aho ari ryo risigaye mu yandi akomeye mu ba Demukarate.

Mu itangazo abo mu muryango wa Obama bahuriyeho, bamumenyesheje ko bari kumwe nawe mu kwiyamamariza kuyobora Amerika kuko basanga ashoboye.

Obama n’umugore we Michelle bavuga ko Harris Kamala afite ubushobozi bwo mu mutwe, ubumenyi na kamere byashobora guhangamura Donald Trump nawe ushaka kuyobora Amerika.

BBC yanditse ko ubwo Biden yatangazaga ko adashaka kuziyamamariza kuyobora Amerika, Kamala Harris yahamagaye Obama amusaba ko yazamuba inyuma mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Obama ari mu bantu bagera ku 100 bivugwa ko Harris yahise ahamagara icyo gihe.

Gusa Obama ntiyahise agira icyo abivuga ho, bikavugwa ko yari ategereje kureba aho ibintu bigana.

Ubwo Obama yemeje ko nawe amushyigikiye, ubu noneho Kamala Harris yakwizera ko ari we uzemezwa mu nteko rusange rusange y’ishyaka rye izaba agamije kwemeza uzarihagararira mu matora ari mu Ugushyingo uyu mwaka.

Abo mu muryango wa Obama bavuga ko amateka ya Politiki ya Kamala Harris yerekana ko ari we ukwiye koko.

Bavuga ko yabigaragaje ubwo yari umushinjacyaha mukuru wa Leta ya California, abyerekana ubwo yari Umusenateri akomeza kubyerekana no muri iki gihe ari Visi Perezida wa Amerika.

Itangazo abo kwa Obama basohoye rivuga ko Kamala Harris ari umugore ushoboye, werekanye ko ibintu bishoboka mu gihe abandi babibonaga ukundi.

Mu bihe bitandukanye, Kamala Harris yagaragaye henshi akora ibisa no kwiyamamaza.

Aherutse kuganiriza itsinda ry’abarimu bagize Urugaga Nyamerika rw’Abarimu.

Nubwo abo ku ruhande rwe bemeza ko ibyo yahakoreye atari ukwiyamamaza, hari abandi bavuga ko ntaho bitaniye nabyo kuko icyo yavugaga cyose ahanini cyakurikirwaga n’amashyi ndetse n’urusaku rw’imizindaro yamubwiraga ko bari kumwe.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye Trump bavuga ko kwa Kamala Harris ari abanyapolitiki b’abaswa ndetse Trump yavuze ko adashobora kuganira na Harris cyeretse ubwo azaba yamaze kwemezwa ‘bidakuka’ ko ari we uzahagararira Abademukarate.

Yabitangarije ku rubuga nkoranyambaga rwe yise Truth Social.

Hagati aho twabamenyesha ko hari abandi Bademukarate bemeye kuzashyigikira Kamala Harris mu bikorwa bye bwo kwiyamamariza kuyobora Amerika barimo na Bill Clinton wigeze kuyobora iki gihugu mu myaka ya 1994 kuzamura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version