Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko ururimi rw’amarenga rwemerwa nk’izindi ndimi zemewe na Leta rukigishwa no mu mashuri.
Basanga byafasha abafite iki kibazo nabo kuko harikubona serivisi bitewe n’iki kibazo.
Mu Nama yavugaga kuri iyi ngingo niho biherutse kuvugirwa ikaba yari iy’iminsi itatu yahuje abasemuzi bakoresha ururimi rw’amarenga, abashakashatsi n’abahagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baturutse mu bihugu bitandukanye.
Yari igamije kurebera hamwe uko abafite ubu bumuga bakwisanga mu bandi, ibisabwa ngo bige amarenga n’aho iterambere ry’ubusemuzi bukoresha ururimi rw’amarenga muri Afurika rigeze.
Yateguwe k’ubufatanye bw’Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubu bumuga (RNUSLI), irya Afurika (AFSLI) ndetse no ku rwego rw’isi (WASLI) rw’abasemura bakoresheje ururimi rw’amarenga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Allan Mutabazi yavuze ko bifuza ko ururimi rw’amarenga rushyirwa mu mashuri.
Ati: “Nk’uko ururimi rw’amarenga rwemejwe mu bindi bihugu hano mu Rwanda naho rwemezwe. Abafite ubumuga nabo bafite uburenganzira kandi ni rwo rurimi kavukire rwabo. Bafite ibibazo byinshi haba mu buvuzi, mu butabera n’ahandi, tukaba tubona rwemejwe byatuma hatabaho guhezwa ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”
Avuga ko icyo basaba Leta cyangwa ababifite mu nshingano nk’abakora amategeko ari uko urwo rurimi rwakwigishwa ngo ruzafashe abafite ubumuga guharanira uburenganzira bwabo.
Ubwo burimo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ubundi bwemererwa abandi Banyarwanda.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abasemuzi b’ururimi rw’amarenga Musabyimana Joseph yavuze ko bagamije gukorera ubuvugizi abakoresha uru rurimi kugira ngo narwo rube rwemewe nk’izindi zikoreshwa kandi zemewe mu gihugu.
Kugira ngo bishoboke, yemeza ko bazakorana n’imiryango y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’indi y’abafite ubwo kutavuga gusa, kutumva no kutabona Leta y’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2023 Leta yemeje ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga itangira gukoreshwa.
Byatanze byatanze icyizere ko Inteko Ishinga Amategeko ishobora kurwemeza nk’ururimi rwemewe hagakurikiraho gutangira kurwiga mu mashuri.
Imibare igaragaza ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda barenga 70,000 naho abafite ubwo kutumva no kutabona bo bakenera amarenga bakaba abantu 1,000.

