Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Barasaba Ko Mgr Karibushi Ashyirwa Mu Bahowe Imana Kubera Kurengera Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Barasaba Ko Mgr Karibushi Ashyirwa Mu Bahowe Imana Kubera Kurengera Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2024 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarokokeye kuri Paruwasi ya Nyundo basabye Kiliziya ko yashyira Mgr Wenceslas Karibushi wabaye umwepiskopi w’iyi Diyosezi mu rwego rw’abahowe Imana kubera uruhare yagize mu kurinda Abatutsi bahigwaga muri Diyoseze ye.

Ubu busabe byatanzwe n’umwe muri bo wagejeje ubuhamya ku baje kwifatanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye muri iki gice.

Uwo ni Donatha Mukeshimana.

Yagize ati: “ Ndasaba Nyiricyubahiro umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, muzadufashe, njya numva ko hari abahowe Imana, Karibushi we yarahowe abantu, kandi abo bantu basa n’Imana, muzadufashe Kalibushi azagire urwego atera muri Kiliziya. Urwego mwamusabira gushyirwamo bizatwubaka nk’abantu yaruhanye nabo. Yaturuhanye imyaka irenze ibiri, yemera gusuzugurwa kubera twebwe, ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta ndabusaba Karibushi azavugwe, ikintu kimbabaje, mu myaka ingana itya ntabwo nigeze nshobora kumushimira akiriho”.

Wenceslas Kalibushi yavutse taliki 29, Kamena,  1919, atabaruka taliki 20, Ukuboza, 1997.

Yakomokaga mu Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Mu mwaka wa 1947 nibwo yahawe ubusasaridoti, hanyuma mu mwaka wa 1976 agirwa Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo.

Arikipisikopi wa Kigali witwaga Mgr Vincent Nsengiyumva niwe wamuhaye inkoni y’ubushumba nyuma yo kubwemererwa na Papa Pawulo II.

Kalibushi ni umwe mu bihayimana bo mu gihe cye batemeraga politiki ya Guverinoma yari ishingiye ku ivangura, iyi ikaba ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Taliki 28, Ukuboza, 1993 we na bagenzi be bake basohoye ibaruwa yamaganaga ibyo guha intwaro abaturage, muri yo hakaba harimo ibika bisaba Guverinoma gusobanurira neza abaturage impamvu yo guha abantu intwaro ku bwinshi.

Ubwo Jenoside yatangiraga inyubako Mgr Kalibushi yabagamo yasagariwe n’Interahamwe, bigakekwa ko zabikoze zigamije kumwereka ko zitishimiye umurava yagiraga mu kuvuganira Abatutsi .

Mu gitondo cyo ku wa 07, Mata, 1994 ubwo indege ya Habyarimana Juvénal Habyarimana yahanukaga akayigwamo, hari Abatutsi  bahungiye kuri Diyoseze ya Nyundo bizeye kuharokokera.

Icyakora Interahamwe zaraje zirahabicira.

Taliki 08, Mata, 1994 izo Nterahamwe zafashe Mgr Kalibushi zimukura aho yabaga zimushyira ahantu zari bumwicire ariko umwe mu basirikare bakuru arazitesha.

I Vatican baje gusaba ko arekurwa, bidatinze Mgr Vincent Nnsengiyumva yandikira ibaruwa abaturage ba Nyundo abahumuriza ko Musenyeri wabo ari muzima.

Taliki 02,Mutarama, 1997 yarasezereye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru aza gutabaruka taliki 20, Ukuboza, 1997.

Minisitiri w’ubuzima niwe wari uhagarariye Guverinima muri iki gikorwa
Donatha asaba ko Mgr Kalibushi agirwa uwahowe Imana

Amafoto@Kinyamateka

TAGGED:AbatutsiJenosideKalibushiMusenyeriNyundo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ijambo Ry’Intiti Mugesera Ni Urugero Rw’Uko Abize Bashobora Kuba KIRIMBUZI
Next Article Bugesera: Ambasaderi Wa Isral Yasuye Abapfakazi Ba Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?