Barebye Aho Iyubakwa Ry’Umuhanda Wa Gari Ya Moshi Mu Muhora Wo Hagati Muri EAC Ugeze

Abayobozi bahagarariye ibihugu bigize Umuhora wo Hagati (Central Corridor) mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba baherutse gusura ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ikoresha amashanyarazi kugira ngo barebe aho bigeze.

Basuye aho biriya bikorwa biri kubera ni ukuvuga mu Bilometero 90 uturutse mu Murwa mukuru Dar- es Salaam aho bari bagiye mu Nama ngarukamwaka igize Ihuriro bita AFTTCC.

Iri Huriro ryitwa The Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, AFTTCC, rigizwe n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Nyuma rero y’Inama yahuje abayobozi baturutse muri biriya bihugu, ikaba yaranatorewemo Abagize Inama y’Ubutegetsi bayobowe n’Umunya Tanzania, bagiye gusura aho ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ikoresha amashanyarazi bigeze.

- Advertisement -
Basobanuriwe uko imirimo ikorwa n’aho igeze ngo irangire

Ni umushinga witezweho kuzazamura uburyo ibicuruzwa hagati ya biriya bihugu bigera muri byo.

Kwihutisha urujya n’uruza hagati y’ibihugu bituma n’igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka bityo abaguzi bakunguka.

Abahanga bari kubaka uriya muhanda babwiye abagize ririya tsinda ko akazi babashinze kagenda neza.

Basobanuriwe uburyo amashanyarazi bakoresha abageraho, ndetse n’ibindi bakeneye ngo bakomeze akazi kabo.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ibintu birushaho kuba  byiza, ni ngombwa ko ibikoresho bibonekera igihe kandi hakabaho ikurikiranabikorwa riboneye kugira ngo hatazagira icyiciro cy’imirimo cyibagirana.

Abitabiriye ya nama twavuze haruguru yabereye i Dar es Salaam bavuze banasuzumiye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati rigeze.

Ni imishinga itondetse kugeza mu mwaka wa 2025.

Buri mwaka bakora Inama kugira ngo barebere hamwe aho ibintu bigeze n’icyakorwa ngo birusheho gukorwa neza kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version