Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Barebye Aho Iyubakwa Ry’Umuhanda Wa Gari Ya Moshi Mu Muhora Wo Hagati Muri EAC Ugeze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Barebye Aho Iyubakwa Ry’Umuhanda Wa Gari Ya Moshi Mu Muhora Wo Hagati Muri EAC Ugeze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2022 3:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi bahagarariye ibihugu bigize Umuhora wo Hagati (Central Corridor) mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba baherutse gusura ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ikoresha amashanyarazi kugira ngo barebe aho bigeze.

Basuye aho biriya bikorwa biri kubera ni ukuvuga mu Bilometero 90 uturutse mu Murwa mukuru Dar- es Salaam aho bari bagiye mu Nama ngarukamwaka igize Ihuriro bita AFTTCC.

Iri Huriro ryitwa The Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, AFTTCC, rigizwe n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Nyuma rero y’Inama yahuje abayobozi baturutse muri biriya bihugu, ikaba yaranatorewemo Abagize Inama y’Ubutegetsi bayobowe n’Umunya Tanzania, bagiye gusura aho ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ikoresha amashanyarazi bigeze.

Basobanuriwe uko imirimo ikorwa n’aho igeze ngo irangire

Ni umushinga witezweho kuzazamura uburyo ibicuruzwa hagati ya biriya bihugu bigera muri byo.

Kwihutisha urujya n’uruza hagati y’ibihugu bituma n’igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka bityo abaguzi bakunguka.

Abahanga bari kubaka uriya muhanda babwiye abagize ririya tsinda ko akazi babashinze kagenda neza.

Basobanuriwe uburyo amashanyarazi bakoresha abageraho, ndetse n’ibindi bakeneye ngo bakomeze akazi kabo.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ibintu birushaho kuba  byiza, ni ngombwa ko ibikoresho bibonekera igihe kandi hakabaho ikurikiranabikorwa riboneye kugira ngo hatazagira icyiciro cy’imirimo cyibagirana.

Abitabiriye ya nama twavuze haruguru yabereye i Dar es Salaam bavuze banasuzumiye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati rigeze.

Ni imishinga itondetse kugeza mu mwaka wa 2025.

Buri mwaka bakora Inama kugira ngo barebere hamwe aho ibintu bigeze n’icyakorwa ngo birusheho gukorwa neza kurushaho.

TAGGED:featuredGari ya moshiTanzaniaUmuhora
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Ari I Brazzaville
Next Article ShaddyBoo Ati: ‘ Nifuza Ko Abana Banjye Bamenya Ko Ubuzima Ari Ukwiyoroshya’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?