Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bashimirwa Uruhare Rwabo Mu Guha Abafite Ubumuga Umurimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Bashimirwa Uruhare Rwabo Mu Guha Abafite Ubumuga Umurimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2024 3:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari muri benshi bakora muri uru ruganda
SHARE

Ubuyobozi bw’uruganda Masaka Farms bukorera mu cyanya cy’inganda cya Masoro bushimirwa ko mu nzego zose z’imirimo irukorerwamo uhasanga abafite ubumuga.

Ubumuga ni imiterere ya rumwe mu ngingo z’umubiri w’umuntu rutakaza ubushobozi bwo kwikoresha, bugatakara mu buryo buzuye cyangwa bucagase.

Akenshi ingingo zirimo amaguru, amaboko, amatwi n’ururimi, amaso n’uruhu nizo zikunze guhura n’ibyo bibazo.

Ubuvuzi bugezweho bufasha ufite ubumuga gukora kugira ngo yiteze imbere hamwe n’umuryango we n’igihugu muri rusange.

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, binyuze mu mushinga witwa Feed the Future Kungahara Wagura amasoko, cyateye inkunga uruganda Masaka Farms mu rwego rwo kurufasha kubona uburyo bwo gushyira abafie ubumuga mu bikorwa byarwo byose.

Gisanganywe gahunda yo gukora ku buryo ibigo bikorana nacyo bikora mu buryo budaheza, haba abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko.

Abakora muri Masaka Farms bashimirwa ko bahaye abafite ubumuga uburyo bwo kwerekana ibyo bashoboye gukora kandi bakabikorera muri buri rwego rw’imirimo ikorererwa yo.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje ko mbere bafatwaga nk’umutwaro ku muryango none ubu bakaba barahawe agaciro n’amahirwe yo kwiteza imbere nk’abandi.

Uwimana Alphonsine, ufite ubumuga bwo kutumva, avuga ko batanga umusaruro ufatika, ndetse ko abakoresha babo bashimishwa n’uburyo batunganya inshingano zabo.

Ati: “Ubona uruganda ruri gutera imbere, ibi bitwereka ko amahirwe atangwa ku bantu bose, kandi natwe twashoboye kwiteza imbere.”

Muhozi Kenneth, umusemuzi w’ururimi rw’amarenga muri Masaka Farms, avuga ko muri uru ruganda n’abandi bakozi bigishwa uru rurimi kugira ngo barusheho gukorana na bagenzi babo neza.

Ati: “Bafite umwihariko wo kunoza akazi kabo neza, nta byo kurangara. Ndatekereza ko umusaruro twagize ubu bitabayeho abafite ubumuga, tutari kuwugeraho.”

Esther Muthee, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Masaka Farms, avuga ko icyerekezo cy’uruganda cyibanda ku guha amahirwe abantu bose, cyane cyane abafite ubumuga, abagore, n’urubyiruko.

– Advertisement –

Ati ” Abakozi barenga 60% dukoresha ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi batanga umusaruro ushimishije.”

Titianne Donde, Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Kungahara Wagura Amasoko, avuga ko Amerika ibinyujije muri USAID yiyemeje guteza imbere iterambere ridateza imbere umwe ngo risige undi inyuma.

Ati ” Mu myaka ibiri ishize, USAID yashyizeho politiki y’uburinganire n’iy’uburenganzira bw’abafite ubumuga kugira ngo abagore, abakobwa, abahungu n’abagabo barimo n’abafite ubumuga bagire amahirwe angana yo kugira uruhare no kungukira mu iterambere ry’igihugu.”

Uruganda rwa Masaka Farms rwatangiye rutunganya litiro 500 z’amata ku munsi ubu rugeze kuri litiro ibihumbi 7 by’amata, rufite intumbero yo gukora ibihumbi 10 ku munsi.

Ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu mu Rwanda ryo mu 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu mu Rwanda, ari ibihumbi 391,775 kandi ko muri bo, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari ibihumbi 66,272.

Uru ruganda rukora ibinyobwa bikomoka ku mbuto no ku mata
USAID niyo itera inkunga uyu mushinga wo kudaheza abafite ubumuga n’abandi.
TAGGED:AbafitefeaturedMasakaUbumugaUSAID
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubudage Bugiye Guha u Rwanda Miliyari Frw 30
Next Article RIB Yafunze Abakobwa Bakoreye Umurundi Iyicarubozo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Kabila Yashinze Ishyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?