Ubuyobozi bw’uruganda Masaka Farms bukorera mu cyanya cy’inganda cya Masoro bushimirwa ko mu nzego zose z’imirimo irukorerwamo uhasanga abafite ubumuga.
Ubumuga ni imiterere ya rumwe mu ngingo z’umubiri w’umuntu rutakaza ubushobozi bwo kwikoresha, bugatakara mu buryo buzuye cyangwa bucagase.
Akenshi ingingo zirimo amaguru, amaboko, amatwi n’ururimi, amaso n’uruhu nizo zikunze guhura n’ibyo bibazo.
Ubuvuzi bugezweho bufasha ufite ubumuga gukora kugira ngo yiteze imbere hamwe n’umuryango we n’igihugu muri rusange.
Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, binyuze mu mushinga witwa Feed the Future Kungahara Wagura amasoko, cyateye inkunga uruganda Masaka Farms mu rwego rwo kurufasha kubona uburyo bwo gushyira abafie ubumuga mu bikorwa byarwo byose.
Gisanganywe gahunda yo gukora ku buryo ibigo bikorana nacyo bikora mu buryo budaheza, haba abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko.
Abakora muri Masaka Farms bashimirwa ko bahaye abafite ubumuga uburyo bwo kwerekana ibyo bashoboye gukora kandi bakabikorera muri buri rwego rw’imirimo ikorererwa yo.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje ko mbere bafatwaga nk’umutwaro ku muryango none ubu bakaba barahawe agaciro n’amahirwe yo kwiteza imbere nk’abandi.
Uwimana Alphonsine, ufite ubumuga bwo kutumva, avuga ko batanga umusaruro ufatika, ndetse ko abakoresha babo bashimishwa n’uburyo batunganya inshingano zabo.
Ati: “Ubona uruganda ruri gutera imbere, ibi bitwereka ko amahirwe atangwa ku bantu bose, kandi natwe twashoboye kwiteza imbere.”
Muhozi Kenneth, umusemuzi w’ururimi rw’amarenga muri Masaka Farms, avuga ko muri uru ruganda n’abandi bakozi bigishwa uru rurimi kugira ngo barusheho gukorana na bagenzi babo neza.
Ati: “Bafite umwihariko wo kunoza akazi kabo neza, nta byo kurangara. Ndatekereza ko umusaruro twagize ubu bitabayeho abafite ubumuga, tutari kuwugeraho.”
Esther Muthee, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Masaka Farms, avuga ko icyerekezo cy’uruganda cyibanda ku guha amahirwe abantu bose, cyane cyane abafite ubumuga, abagore, n’urubyiruko.
– Advertisement –
Ati ” Abakozi barenga 60% dukoresha ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi batanga umusaruro ushimishije.”
Titianne Donde, Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Kungahara Wagura Amasoko, avuga ko Amerika ibinyujije muri USAID yiyemeje guteza imbere iterambere ridateza imbere umwe ngo risige undi inyuma.
Ati ” Mu myaka ibiri ishize, USAID yashyizeho politiki y’uburinganire n’iy’uburenganzira bw’abafite ubumuga kugira ngo abagore, abakobwa, abahungu n’abagabo barimo n’abafite ubumuga bagire amahirwe angana yo kugira uruhare no kungukira mu iterambere ry’igihugu.”
Uruganda rwa Masaka Farms rwatangiye rutunganya litiro 500 z’amata ku munsi ubu rugeze kuri litiro ibihumbi 7 by’amata, rufite intumbero yo gukora ibihumbi 10 ku munsi.
Ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu mu Rwanda ryo mu 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu mu Rwanda, ari ibihumbi 391,775 kandi ko muri bo, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari ibihumbi 66,272.