Abantu batanu bo mu Mudugudu wa Kabahizi, Akagari ka Mata, mu Karere ka Karongi barohamye mu kiyaga cya Kivu, babiri barapfa umwana muto aburirwa irengero.
Umukecuru wapfuye yapfanye n’umwuzukuru we w’uruhinja ariko urwo ruhinja ntiruraboneka.
Ikindi ni uko urwo ruhinja rwari rumaze igihe gito ruvutse kuko Nyina yari avuye kurubyarira mu bitaro bya Kibuye, bahitamo gutaha baciye iy’amazi.
Bageze mu Kivu rwa hagati bari hafi kugera iwabo n’umuyaga mwinshi ufata ubwato barimo burarohama.
Mu bwato harimo umugabo we, uruhinja rw’iminsi irindwi n’umwana we w’imyaka ibiri n’igice na nyirabukwe w’imyaka 51.
Bari bari mu bwato bw’ibiti.
Umugabo n’umugore boze bava mu mazi ari bazima ariko umwana wabo wundi aza gupfa yageze imusozi.
Nyuma babimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bubimenyesha abashinzwe umutekano wo mu mazi na RIB.
Abaguye muri iyi mpanuka ni umwana w’imyaka ibiri n’igice na nyirakuru w’imyaka w’imyaka 51 mu gihe undi mwana wari umaze iminsi irindwi avutse ataraboneka.
Haracyashakishwa uriya mwana.