Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Batatu Mu Bakozi Ba Hafi Ba Museveni Banduye COVID-19, Nawe Arongera Ayisuzumwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Batatu Mu Bakozi Ba Hafi Ba Museveni Banduye COVID-19, Nawe Arongera Ayisuzumwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 October 2021 2:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko hari abakozi batatu bo mu Biro Bya Perezida Museveni bapimwe bagasanganwa ubwandu bwa COVID-19 ubwo bari bavuye i Dubai, Abu Dhabi na Addis Ababa, Umuganga we bwite yavuze ko nawe agomba kongera kuyisuzumwa.

Bariya bakozi bari bavuye  muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu aho bari baraherekeje Perezida Yoweli Museveni  mu muhango wo gufungura imurikagurisha mpuzamahanga riri kuhabera.

Ni imurikagurisha rizamara amezi atandatu, Uganda ikaba ihafite icyumba imurikiramo ibyo ikora.

Umuganga bwite wa Perezida Museveni witwa Dr Joseph Okiria yaraye yanditse kuri Twitter ko bariya bakozi basanzwemo ubwandu bwa kiriya cyorezo ubwo bari bakubutse mu ruzinduko bari bajyanyemo n’Umukuru wa Uganda.

Yanditse ati: “ Nyuma y’uruzinduko bari bajyanyemo na Perezida i Dubai, Abu Dhabi bagaca no muri Addis Ababa, abakozi batatu bo mu Biro by’Umukuru w’igihugu basanganywe ubwandu bwa COVID-19.”

Okiria  yavuze ko abagaragaweho ubwandu bashyizwe mu kato.

Dr Joseph Okiria yunzemo ko  nyuma y’uko bariya bakozi bapimwe bikagaragara ko banduye, na Perezida Museveni yarapimwe basanga ataranduye, ariko ngo agomba kongera gupimwa.

Muri iki gihe abaturage ba Uganda ntibari kwandura kiriya cyorezo cyane kuko umubare w’abandura ku munsi uri munsi y’abantu ijana.

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu umubare w’abanduye kiriya cyorezo mu gihugu hose ari abantu 124,437 kuva kiriya cyorezo cyagera yo muri Werurwe, 2020.

Kimaze guhitana abantu 3,172 abagera ku 96,237 baragikize.

TAGGED:COVID-19featuredImurikagurishaMuseveniUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Qatar Yafunguye Ambasade Mu Rwanda Bivuze Ikintu Kinini
Next Article I Rusizi Hafatiwe ‘Umwana’ Ukora Impushya Zo Gutwara Ibinyabiziga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?