Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Batwitse Korowani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Batwitse Korowani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2023 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imyagaragambyo imaze iminsi muri Suwede yafashe indi ntera ubwo abari bayirimo batwikaga igitabo gitagatifu cya Islam kitwa Korowani. Byarakaje abasilamu biganjemo abo muri Turikiya.

Ubutegetsi bw’i Ankara bwarakaye k’uburyo bwabwiye ubw’i Stockholm ko Minisitiri w’aho w’ingabo wari ufite uruzinduko i Ankara ngo barebere hamwe n’abaho uko Suwede yajya muri OTAN atacyemerewe kuhagera.

Minisitiri w’ingabo wa Suwede yitwa Pal Jonson.

Turikiya yavuze ko ibyo kuyisura nta cyo bikivuze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iki gihugu kimaze iminsi cyaritambitse ubusabe bwa Suwede n’ubwa Finland bwo kwemererwa kujya muri OTAN.

Impamvu y’iyi byose ngo ni uko Suwede icumbikiye bamwe mu barwanya ubutegetsi bwa Ankara barimo aba Kurds.

Isaba ko abo bantu bakoherezwa iwabo, bakaburanishwa.

Suwede na Finland byasabye kujya muri OTAN muri Gashyantare, 2022 nyuma y’uko u Burusiya batangije intambara kuri Ukraine.

Ibi bihugu byatanze buriya busabe byanga ko ejo u Burusiya bwazabihindukirana bikabura gitabara.

- Advertisement -

Nyuma y’uko ubu busabwe bwitambitswe na Turikiya, abaturage ba Suwede barigarambije bamagana imyitwarire ya Turikiya.

Byaje gufata indi ntera kuri uyu wa Gatandatu taliki 21, Mutarama, 2023 ubwo umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Turikiya uba i Stockholm witwa Rasmus Paludan, yatwikiraga Korowani imbere ya Ambasade ya Turikiya muri Suwede.

Gutwika korowani ni ugukora ishyano kandi abisilamu bavuga ko ubikoze yabigambiriye aba atandukiriye cyane.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turikiya yavuze ko gutwika Korowani byagaragaje ko urwango u Burayi bufitiye Abisilamu ruri ku ntera yo hejuru.

TAGGED:AmbasadeBurayifeaturedImyigaragambyoKorowaniSuwedeTurikiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AKUMIRO: Musenyeri Aravugwaho Kwemerera Abakirisitu Gusambanira ‘Muri Cathedral’
Next Article Harmonize Yaje Mu Rwanda ‘Kwitemberera’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?