Umuryango mpuzamahanga wemeje ko ibyabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga, 1994 ARI Jenoside yakorewe Abatutsi ATARI Jenoside yakorewe mu Rwanda. Ibi ariko radio mpuzamahanga y’Abongereza, BBC, ntirabifata gutyo ahubwo iyita uko ititwa nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe abivuga.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 12, Mata, 2025, BBC yahaye ijambo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Joseph Semafara ufite ikigo yise Solvit Africa gifite agaciro ka Miliyoni $10.
Aho ikibazo kiri ni uko mu kuvuga ibyabaye muri kiriya gihe BBC itavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri kiriya gihe ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ivuga ko ari Jenoside yabereye mu Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yanenze iyo mvugo.
Kuri X, yanditse ati: “Ndashaka kwibutsa BBC ko Semafara atarokotse Jenoside ‘yakorewe mu Rwanda’ mu 1994, ahubwo yarokotse Jenoside ‘yakorewe Abatutsi’ mu mwaka wa 1994.”

Avuga ko ikindi kibabaje ari uko u Bwongereza na Ireland ari byo bihugu byo mu Burayi bitarohereza mu Rwanda umuntu n’umwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se ngo bigire uwo biburanisha.
Yakomeje avuga ko “…Niba BBC ikomeje kuba Igitangazamakuru Mpuzamahanga cyonyine gihakana icyaha cyemejwe n’urukiko rwa Loni ndetse n’Inteko rusange ya Loni, nibura bakwiriye guceceka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.”
Ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza, BBC, gikunze kuvuga imvugo ihungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
I wish to remind @bbcgahuza that Semafara didn't survive "the genocide committed in Rwanda in 1994", but survived the 1994 genocide perpetrated against the Tutsi in Rwanda.
If, over the past 31 years, the United Kingdom of Great Britain and Northern Ireland became the only… https://t.co/k3hdMA12Hj
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 14, 2025
Mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwahagaritse imikorere y’iyi radio kuri FM nyuma y’inkuru bise Rwanda: The Untold Story yapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni inkuru mbarankuru yakozwe n’Umwongerezakazi Jane Phillipa Corbin.